skol
fortebet

Leta ya Syria yafashe icyemezo cyo guhagarika ikinyamakuru cya BBC

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amakuru y’igihuha ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC cyatangaje Minisiteri isihinzwe Itangazamakuru muri Syria yatangaje ko yahagaritse muri iki gihugu .
Iri hagarikwa rije rikurukira icyegeranyo gicukumbuye BBC Arabic yakoze, ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Syria iragitangaza. Muri icyo cyegeranyo igaragazamo isano ubwo bucuruzi bubarirwa mu mamiliyoni y’Amadorali bufitanye n’igisirikare cya Syria, ndetse n’abo mu muryango wa Perezida Bashar al Assad uyobora iki gihugu.
Itangazo (...)

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Bitewe n’uko igitangazamakuru cyananiwe kubahiriza amahame y’umwuga, ahubwo gitsimbarara ku gutanga amakuru abogamye kandi ayobya, Minisiteri y’Itangazamakuru yafashe icyemezo cyo guhagarika umunyamakuru wa BBC n’ushinzwe gufafata amafoto”. Iri tangazo kandi ryongeraho ko rihagaritse Radiyo BBC muri Syria.

Igihigu cya Syria kivuga ko kuva mu 2011 cyinjira mu ntambara ya gisivili, cyakomeje kwihanangiriza igitangazamakuru cya BBC ku gutangaza amakuru abogamye ariko nticyikosore.

Uruhande rwa BBC ruvuga ko kuri iri hagarikwa mu buryo buziguye, ryatangaje ko ari igitangazamakuru cyigenga gitangaza amakuru cyabanje kuvugana n’inzego zose bireba kandi ko kizakomeza gutangaza ayo makuru, ku bumva Icyarabu bari hirya no hino ku Isi.

Guhagarika ibitangazamakuru mpuzamahanga muri Syria ni ibintu bikunze gukorwa, by’umwaihariko muri iki gihe cy’intamabara aho Abanyamakuru benshi bagiye bahitamo kuva muri icyo gihugu, bitewe no kutavuga rumwe na Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa