skol
fortebet

M23 irashinja DRC gufatanya na ADF kwica abaturage

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 washinjije ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatanya n’imitwe irimo ADF mu kwica abaturage.

Sponsored Ad

Uyu mutwe uvuga ko igitero cyabaye ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama uyu mwaka, cyabereye i Kasindi gikozwe na ADF, cyishe abaturage bo mu bwoko bw’aba HEMA n’Abanyamulenge, cyagizwemo uruhare na Leta.

Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku munsi w’ejo tariki ya 19 Mutarama uyu mwaka, rivuga ko kugeza ubu Guverinoma ya Congo itarubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda.

Uyu mutwe kandi wamaganye amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ndetse na Minisitiri w’Intebe ashinja uyu mutwe kubeshya amahanga kuguma mu birindiro bari barambuye FARDC.

M23 ishimangira ko yavuye mu birindiro bya Kibumba na Rumangabo kandi ibyo bice babishyikirije ku mugaragaro ingabo za EAC.

M23 mu itangazo ikomeza ivuga ko” Guverinoma ya Congo ndetse n’abo bakorana bakomeje kubarasaho, ibintu bavuga ko bihabanye n’imyanzuro ya Louanda”.

Icyakora bahamya ko bazakomeza kurinda abaturage no kwirwanaho mu gihe bagabweho ibitero n’uwo ari we wese.

Umutwe wa M23 usaba Leta ya Congo ko yahagarika ibikorwa bya kinyamaswa bihonyora imyanzuro ya Nairobi ndetse na Luanda kandi izakomeza kugenzura umupaka wa Kitchanga ndetse nahahakikije hagamijwe kurindira umutekano abaturage ndetse n’inyeshyamba za FDRL Nyatura ,PARECO, MAI MAI n’indi.

Leta ya Congo ikomeje gushinja uyu mutwe n’u Rwanda gufatanya mu bikorwa bihungabanya umutekano ariko bombi bakabyamaganira kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa