skol
fortebet

M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko hari ibice bimwe na bimwe bya Rutshuru wavuyemo guhera ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere ushize, nyuma y’aho Radio Okapi yari yatangaje ko uyu mutwe wavuye mu bice bya Kiwanja, Nyamilima, Buramba na Kisharo muri Rutshuru .

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ishami rya gisirikare rya M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko nta
bice bajya batanga batabisigiye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byagenze bava muri Kibumba na Rumangabo.

Ku kijyanye no kuva muri Kiwanja, Major Willy Ngoma yagize ati “ Njyewe ndi mu biro byanjye i Kiwanja,”

Major Willy Ngoma kandi yagize ati " Iyo tuvuye ahantu tuhashyikiriza ku mugaragaro ingabo za East Africa ntabwo tuba tuhasigiye FARDC ni
ukuvuga ngo nihagaruka tuzashaka ukuntu tuhabirukana."

Umuvugizi wa M23 avuga ko nubwo batigeze batumirwa mu nama ya Luanda yafatiwemo icyemezo cyo kuyisaba kuva mu bice yigaruriye, uyu
mutwe wemeye kubikora kugirango werekane ko ushaka amahoro, ariko ukaba utangazwa no kuba indi mitwe nka FDLR yasabwe gusubira mu Rwanda bisa nk’aho bitayireba.

Yaboneyeho kuvuga ko muri urwo rwego ndetse bateganya mu minsi iri imbere gutanga Kishishe, aho yashinjwe gukorera ubwicanyi, yo itemera ko
yakoze, aho ivuga ko aha bazahatanga nyuma y’iperereza ridafite aho ribogamiye rikorwa kuri ubwo bwicanyi.

Ku kibazo kijyanye no gusiga baturage babahungiyeho nko mu gace ka Bwiza, Major Willy Ngoma yavuze ko badashobora gutererana abaturage
nk’uko MINUAR yabigenje mu Rwanda ngo igende nta bo kubarinda ibasigiye ari na yo mpamvu aho yagiye iva yahasigiraga ingabo za EAC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa