skol
fortebet

Misiri: Abakerarugendo batatu b’Abongereza bapfiriye mu mpanuka y’Ubwato

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, nibwo byemejwe ko Abongereza batatu bari mu bukeragendo mu Nyanja itukura bapfiriye muriyo Nyanja mu gihe abandi bantu 12 barikumwe nabo barokotse iyo mpanuka.

Sponsored Ad

Aba bantu 12 barikumwe nabo , amakuru avuga ko batabawe batarapfa barohorwa mu Nyanja Itukura nyuma y’uko ubwato barimo bufashwe n’inkongi y’umuriro nk’uko byatangajwe na Leta ya Misiri .

Abarokotse bazanywe ku nkengero y’Inyanja Itukura ahitwa Marsa Shagra, hakorerwa imikino yo koga. Ni mu birometero 21 uturutse mu majyaruguru y’umujyi wa Marsa Alam.

Bari kumwe n’Abanyamisiri 12, barimo abakoraga kuri ubwo bwato n’abakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo nk’uko byemezwa n’itangazo ry’ibiro bya Guverineri n’inzego z’umutekano.

Umuriro wafashe ubwo bwato bwitwa Hurricane watewe n’ ibibazo by’amashanyarazi. Bwari mu rugendo kuva taliki 6 z’uku kwezi bwerekeza mu majyaruguru y’Akarere ka Marsa Alam nk’uko byemezwa n’iryo tangazo.

Umwe mu babonye uko byagenze, yavuze ko yabonye umwotsi ututumuka muri ubwo bwato igihe bwari bugeze mu birometero 9 uvuye ku nkengero z’inyanja.

Ubundi bwato bwari hafi aho bwahise buhagoboka butabara abari muri ubwo bwahiye.

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yatangaje ko irimo kuvugana na Leta ya Misiri mu rwego rwo gushaka uburyo hafashwa abantu bahuye n’akaga muri iyo mpanuka nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza(Reuters).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa