skol
fortebet

Nyuma y’uko Rusesabagina ababariwe n’umukuru w’Igihugu,Umokobwa we yongeye kuvuga

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva byamenyekana ko Rusesabagina yasabye Perezida Kagame imbabazi kandi ko ashobora kuzihabwa, Umuryango we watangiye kugenza make mu bikorwa byo kumurwanaho bitandukanye.

Sponsored Ad

By’umwihariko umukobwa we Carine Kanimba, ku mbuga nkoranyambaga ze ntihasibagaho ubutumwa bwibasira u Rwanda ko rwafunze se mu buryo butari bwo. ariko aza gusa n’ucogoye yumvise amakuru yo kurekurwa kwa se.

Nyuma yo gusubiza agatima impembero, Kanimba amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwibasira Guverinoma y’u Rwanda.

Usibye ibyo yandika ubwe, asakaza ibitekerezo by’abandi basebya u Rwanda nka Michael Wrong n’abandi bizwi ko batajya barucira akari irutega. Ubu ugezweho ni Umunyamakuru Anjan Sundaram.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Carine Kanimba yasangije abamukurikira igitekerezo cyanditswe na Sundaram muri The New York Times, mu gace kavuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda bameneshwa, bagahunga cyangwa se bakicwa.

Muri ubwo butumwa, harimo ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bafungwa nyuma y’iminsi mike bagasangwa bapfuye.

Sundaram yanditse Igitabo yise "Bad News: Last Journalists in a Dictatorship" aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha tangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite.

Ni igitabo bwa mbere cyamaganwe n’abo avuga ko bamuhaye ubuhamya kuko bagaragaje ko yababeshyeye akavuga ibyo batamubwiye.

Sundaram akunze kugaragara mu biganiro by’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda birimo iby’abakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse bivugwa ko uwo mutwe w’iterabwoba ujya unamuhemba kugira ngo asebye u Rwanda.

Kanimba uherutse kongera kubona se, wari ufungiye mu Rwanda, yirengagije ineza yagiriwe umubyeyi we kabone n’ibyaha bikomeye yashinjwaga, yiyemeza gusebya u Rwanda ko rugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi se yaratashye nta nkomyi ari muzima.

Yirengagije ubugwaneza bw’abafunguye se

Mbere y’uko Rusesabagina afungurwa, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’Abanyarwanda nta mutima mubi bagira, kuko ngo rwubakiye ku mbabazi cyane ko rwazihaye n’abakoze ibyaha ndengakamere nka Jenoside.

Mu gihe gito, byahise byigaragaza maze Inama y’Abaminisitiri yemeza ko Paul Rusesabagina n’abo bareganwaga bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.

Nubwo yari yaranditse ibaruwa isaba imbabazi, byarashobokaga ko atazihabwa, agakomeza gufungwa. Gusa u Rwanda rwagiranye ibiganiro na Amerika, binagirwamo uruhare na Leta ya Qatar, bigamije gukemura ikibazo cye dore ko cyari agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Bivugwa ko ibyo biganiro ku ruhande rwa Amerika byari biyobowe n’Umujyanama wa Perezida Biden mu by’Umutekano, Jake Sullivan.

Rusesabagina yatawe muri yombi ibihugu bimwe bimwita intwari, bitangira gushyira igitutu ku Rwanda ngo rumufungure bwangu. Icyo gihe byeruriwe ko "igitutu kidakora hano."

Mu bijyanye na bwa bugiraneza bw’u Rwanda bamwe batahaye agaciro, Rusesabagina yafashwe akekwaho kurema no kuyobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN, wishe abantu icyenda mu bitero bitandukaye mu nkengero z’Ishyamba rya Nyungwe, abandi barakomereka, imitungo yabo irasahurwa.

Ibindi bihugu byatanze urugero ko iyo ubonye aho icyihebe cyihishe, woherezayo umunwa w’imbunda, missile cyangwa rockette, kumwe Amerika ibigenza. Ni yo mpamvu twabonye ijya kurasa muri Iran, Iraq, Afghanistan, Syria n’ahandi, rimwe na rimwe n’impamvu zayo kumvikana bikagorana.

Nyamara Rusesabagina yarafashwe, arafungwa, ahabwa abamwunganira mu mategeko, afatwa neza haba aho yari afungiye cyangwa iyo yajyaga kuburana.

Si amahirwe benshi mu bagize umutwe yayoboraga bagize, kuko bamwe baguye mu bitero, abandi bagwa muri Congo ubwo bafatwaga ngo boherezwe mu Rwanda.

Ntabwo Amerika yari yizeye ko uyu mugabo u Rwanda rwamurekura ahanini bitewe n’uburemere bw’ibyaha yahamijwe.

Ni nako byagenze ubwo yari amaze gufatwa n’inzego z’u Rwanda, kuko Amerika itahise isaba ko arekurwa ako kanya, kuko yari imaze kubona ko hari ibimenyetso bikomeye bimushinja uruhare mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyari ihurizo kuri Amerika ni uburyo u Rwanda rwarekura umuntu wahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kwica abantu. Ni na yo mpamvu kuva Rusesabagina yafatwa, Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika bwavuze kuri dosiye ye hashize igihe.

No mu gihe Amerika yotsaga u Rwanda igitutu, rwakomeje kwihagararaho, kugeza n’aho Antony Blinken yakoreye uruzinduko i Kigali afite muri gahunda gucyura Rusesabagina ariko ntabigereho.

Ubwo Blinken yari avuye mu Rwanda, bivugwa ko Amerika yahise ibona ko igitutu kitazigera gikora ngo rube rwarekura Rusesabagina.

Nyuma y’iminsi ine, bivugwa ko umuntu witwa John Tomaszewski ukorana bya hafi n’Umusenateri witwa James Risch wo muri Amerika yagiye gusura Rusesabagina i Mageragere.

Ageze yo ngo yamuganirije ku gitekerezo cyo kuba yakwandika asaba imbabazi Perezida Kagame, kugira ngo abe yarekurwa. Rusesabagina utari wizeye ko yahabwa imbabazi, ngo yavuze ko agiye kubigerageza.

Tomaszewski aherutse gutangaza ko umuryango wa Rusesabagina na wo utari ubyizeye. Inzira za dipolomasi ni aho zahereye, inzego za Amerika n’iz’u Rwanda zitangira kuganira kuri uko kurekurwa.

Bivugwa ko muri uko kuganira, u Rwanda nta kintu rwigeze rusaba Amerika kugira ngo Rusesabagina abe yarekurwa, ahubwo icyo rwari rushyize imbere kwari uko ibikorwa uyu mugabo yakoze bitazongera ukundi, kandi ko Amerika na yo igomba kubyamagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa