skol
fortebet

Pasiteri Twahirwa ushinjwa gufata ku ngufu umuzungukazi yatawe muri yombi

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri n’abapolisi bacyo batatu nyuma y’aho uyu mupasiteri ashinjwe gufata ku ngufu umugore w’umunyamahanga bakanamwambura amafaranga .

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, Nation Media Group yatangaje ibijyanye n’ukuntu uyu mugore witwa Anda yafashwe ku ngufu na Joseph Collins
Twahirwa nyuma gato yo kugera muri Uganda ku itariki ya 11 Ukuboza 2022.

Uwo mupasitoro wo mu itorero ry’abapantekoti yari yatumiye uyu mugore w’imyaka 36 gusura Uganda, uyu yari amaze ukwezi kumwe ahageze, nk’uko itangazo rya polisi ribivuga.

Uyu mugore ukomoka muri Latvian w’imyaka 36 y’amavuko (uri ku ifoto avugana n’umunyamakuru wa NTV, Ritah Kanya) yavuze ko Twahirwa
yamubwiye ko “yashakaga ko amubyarira… amusunikira ku buriri amufata ku ngufu” mu ijoro ryo ku ya 11 Ukuboza 2022.

Anda yavuze kandi ibibazo yanyuzemo igihe yageragezaga gutanga ikirego, mbere, kuri sitasiyo ya Polisi ya Jinja, no mu ishami rishinzwe ubugenzacyaha (CID).

Kuri polisi, ngo abapolisi basabye uyu Munya-Latvia “kugura [lisansi] kugira ngo bashyire mu modoka yabo” cyangwa “kuryamana nanjye.”

Uwo mugore ashinja abaregwa kumufungira mu kazu gato bakamuhatira gusinya inyandiko yemera ko yasubijwe amafaranga ye yose no kureka ikirego cyo gufatwa ku ngufu arega uwo muvugabutumwa.

Muri CID,abapolisi babwiye Anda ko “arimo gukina n’umugabo ufite abantu bakomeye hirya no hino.”

Abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Jinja, barimo umugenzacyaha Sgt. Oyela Doreen, bagenzi be Cpl. Judith Akite, na Joyce Ayeleget, batawe muri yombi ku Cyumweru, bashinjwa imyitwarire idahwitse inyuranyije n’itegeko rya 12 Ingingo ya 44 y’itegeko rya Polisi.

Umuyobozi wa CID, Tom Magambo, yatangarije Daily Monitor ko Twahirwa “azashyikirizwa urukiko mu masaha 48 ari imbere”.

Polisi yatangaje ko aba bose bambuye uyu mugore amafaranga ye bagafatira na pasisporo ye.

Abaregwa ntacyo baravugwa ku byaha bashinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa