skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yirukanye burundu Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 7 Ukraine n’Uburusiya biri mu ntambara , Perezida Volodymyr Zelensky, yirukanye uwari Minisitiri w’Ingabo, Oleksii Reznikov, asobanura ko ari impinduka zakozwe mu gushaka ibisubizo bishya bijyanye n’urugamba igihugu cye kirimo.

Sponsored Ad

Zelensky ati “Muri iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko izasabwa gufata umwanzuro wayo bwite… Nafashe umwanzuro wo gusimbuza Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine. Oleksii Reznikov yari amaze iminsi irenga 550 mu ntambara yeruye.”

Perezida Zelensky yagennye Rustem Umerov wahoze ari Umudepite nk’ugomba kuba Minisitiri w’Ingabo mushya.

Reznikov yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera mu Ugushyingo 2021, ndetse yayoboye izindi nzego nkuru z’igihugu aho yanafashe inshingano nka Minisitiri w’Intebe wungirije.
Akuwe ku mwanya nyuma y’iminsi havugwa ruswa muri Minisiteri y’Ingabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa