Perezida wa Ukraine yirukanye burundu Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu
Yanditswe: Monday 04, Sep 2023
Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 7 Ukraine n’Uburusiya biri mu ntambara , Perezida Volodymyr Zelensky, yirukanye uwari Minisitiri w’Ingabo, Oleksii Reznikov, asobanura ko ari impinduka zakozwe mu gushaka ibisubizo bishya bijyanye n’urugamba igihugu cye kirimo.
Zelensky ati “Muri iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko izasabwa gufata umwanzuro wayo bwite… Nafashe umwanzuro wo gusimbuza Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine. Oleksii Reznikov yari amaze iminsi irenga 550 mu ntambara yeruye.”
Perezida Zelensky yagennye Rustem Umerov wahoze ari Umudepite nk’ugomba kuba Minisitiri w’Ingabo mushya.
Reznikov yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera mu Ugushyingo 2021, ndetse yayoboye izindi nzego nkuru z’igihugu aho yanafashe inshingano nka Minisitiri w’Intebe wungirije.
Akuwe ku mwanya nyuma y’iminsi havugwa ruswa muri Minisiteri y’Ingabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *