skol
fortebet

Prigozhin warugiye gukuraho Leta ya Putin yahungiye Belarus

Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Yevgeny Prigozhin wamaze amasaha 24 yigometse ku buyobozi bwa Putin ashaka gukuraho bamwe mu bayobozi b’ingabo, yageze muri Belarus nk’uko amasezerano yatumye umugambi we upfuba yabigenaga.
Prigozhin ni umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner. Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yemeje ko uyu mugabo yamaze kugera muri Belarus aho agiye gutangira ubuhungiro.
Hari hashize iminsi Prigozhin nta muntu uzi aho aherereye nyuma y’uko avuye mu Mujyi wa Moscow nyuma y’ibiganiro byaburijemo (...)

Sponsored Ad

Yevgeny Prigozhin wamaze amasaha 24 yigometse ku buyobozi bwa Putin ashaka gukuraho bamwe mu bayobozi b’ingabo, yageze muri Belarus nk’uko amasezerano yatumye umugambi we upfuba yabigenaga.

Prigozhin ni umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner. Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yemeje ko uyu mugabo yamaze kugera muri Belarus aho agiye gutangira ubuhungiro.

Hari hashize iminsi Prigozhin nta muntu uzi aho aherereye nyuma y’uko avuye mu Mujyi wa Moscow nyuma y’ibiganiro byaburijemo umugambi we wo gukuraho ubutegetsi bw’igisirikare cya Putin.

Putin yumvikanye na mugenzi we wa Belarus ko yavugisha Prigozhin, akamwumvisha ko akwiriye guhagarika ibyo arimo bityo nawe ntazakurikiranwe n’ubutabera. Prigozhin yarabyemeye, anemera guhita ava mu Burusiya akajya muri Belarus.

Ku wa Kabiri nibwo indege ye yavuye mu Burusiya yerekeza i Minsk muri Belarus.

Lukashenko yavuze ko abarwanyi ba Wagner bahawe ikigo cyahoze ari icya gisirikare kugira ngo abe ariho baba. Ati “Hari uruzitiro, buri kimwe cyose kirahari.”

Abandi barwanyi ba Wagner bahawe amahitamo atatu na Putin, harimo ko basinyana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo bagakomeza gukora, ko basubira mu ngo zabo cyangwa se bakajya muri Belarus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa