skol
fortebet

Prince Harry n’umugore we Meghan baraye barusimbutse mumvururu z’itangazamakuru

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle barokotse impanuka bari bagiye guterwa no kwiruka bahunga abanyamakuru bari barimo kubafotora mu Mujyi wa New York muri Amerika.
Aba bombi bari bagiye gukora impanuka nyuma yo kwirukankanwa muri uyu Mujyi n’abanyamakuru bashakaga kubafotora. Aba banyamakuru babakurikiye amasaha abiri.
Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023, ubwo Harry, Meghan na nyina Doria Ragland ubwo abanyamakuru babakurikiraga bavuye mu bihembo bya Women of Vision (...)

Sponsored Ad

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle barokotse impanuka bari bagiye guterwa no kwiruka bahunga abanyamakuru bari barimo kubafotora mu Mujyi wa New York muri Amerika.

Aba bombi bari bagiye gukora impanuka nyuma yo kwirukankanwa muri uyu Mujyi n’abanyamakuru bashakaga kubafotora. Aba banyamakuru babakurikiye amasaha abiri.

Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023, ubwo Harry, Meghan na nyina Doria Ragland ubwo abanyamakuru babakurikiraga bavuye mu bihembo bya Women of Vision Awards, aho Meghan Markle yari yagiye kwakira igihembo nk’umwe mu mpirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa mu Mujyi wa Manhattan i New York.

Uko bari batatu basohotse ahaberaga iki gikorwa ahagana saa Yine z’ijoro, bajya mu modoka ari nabwo bahise bakurikirwa n’abafotozi [paparazzi] bivugwa ko bari 12 nk’uko PageSix yabitangaje.

Bafashe umwanzuro wo guhita bava mu modoka barimo bajya muri Taxi-Voiture, mu rwego rwo kwirinda gufotorwa. Umwe muri aba bafotozi yagonze imodoka Harry, umugore na nyirabukwe barimo mu gihe undi yari agonze ushinzwe umutekano mu Mujyi wa New York, ku buryo byari bigiye guteza impanuka ikomeye.

Ubwo bari muri Taxi-Voiture bari bahungiyemo, Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yafataga amashusho y’ibiri kubabaho, kugira ngo azabyifashishe nk’ibimenyetso.

Aba banyamakuru babujijwe gukomeza guteza akavuyo ariko biba iby’ubusa. Harry, Meghan na nyina baracyabarizwa muri New York ndetse ntabwo biramenyekana igihe bazasubirira muri California aho basanzwe babana n’abana babo babiri, barimo umuhungu wabo Prince Archie w’imyaka ine na Princess Lilibet w’umwaka umwe.

Ibi byabaye mu gihe Harry yabwiwe ko atazahabwa abamurinda n’umuryango we, mu gihe akiri mu nkiko ashaka kurindirwa umutekano n’umuryango we.

Harry yambuwe abarinzi mu 2020 ubwo yeguraga ku nshingano yari afite i Bwami, we n’umugore bakajya gutangira ubundi buzima muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa