skol
fortebet

RDC yatanze ikirego ku Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)

Yanditswe: Wednesday 24, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ishinja Ingabo zarwo guhohotera abaturage bayo ndetse no gusahura amabuye y’agaciro ya RDC.
Ku ya 23 Gicurasi 2023, ni bwo Congo Kinshasa yatanze icyo kirego biciye mu munyamabanga wa Leta ya Congo muri Minisiteri y’Ubutabera, Rose Mutombo.
Ikirego yashyikirije ubushinjacyaha bwa ruriya rukiko rw’i La Haye mu Buholandi cyakiriwe n’umushinjacyaha mukuru wungirije warwo, Mame Mandiaye (...)

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ishinja Ingabo zarwo guhohotera abaturage bayo ndetse no gusahura amabuye y’agaciro ya RDC.

Ku ya 23 Gicurasi 2023, ni bwo Congo Kinshasa yatanze icyo kirego biciye mu munyamabanga wa Leta ya Congo muri Minisiteri y’Ubutabera, Rose Mutombo.

Ikirego yashyikirije ubushinjacyaha bwa ruriya rukiko rw’i La Haye mu Buholandi cyakiriwe n’umushinjacyaha mukuru wungirije warwo, Mame Mandiaye Niang.Ni ikirego RDC kandi inaregamo umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo; igashinja by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuwuha ubufasha.

Kinshasa mu kirego yatanze, yasabye ICC gutangiza iperereza ku bo yita ihuriro rigizwe na M23 na RDF ivuga ko bamaze igihe bakorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa RDC ndetse bakanahasahura amabuye menshi cyane y’agaciro.

Yasabye ICC kandi gufatira ibihano M23 ndetse n’abayitera inkunga, ku bwo "guhonyora uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu" binyuze mu bikorwa bakoreye ku butaka bwa Congo hagati ya 2022 na 2023.

Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta cyo iratangaza kuri kiriya kirego rwarezwemo na Congo.
Ni Congo cyakora yarureze mu gihe rusanzwe rutari umunyamuryango wa ruriya rukiko, bijyanye no kuba rutari mu bihugu 122 byasinye amasezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.

U Rwanda rwanze kwinjira muri ruriya rukiko nyuma yo kunenga imikorere yarwo, bijyanye no kuba rwarakunze kwibasira abanyafurika gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa