skol
fortebet

LIVE: Amakuru ya Congo na M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19/03/2024

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ziratangaza,ko bidatinze, umujyi wa Rwindi hamwe n’ibindi bice biwugaragiye byo muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigiye kuwigarurira.

Sponsored Ad

RDC

FARDC yahigiye kwigarurira agace ka Rwindi yifashishije abayobozi bavuye i Kinshasa

Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ziratangaza,ko bidatinze, umujyi wa Rwindi hamwe n’ibindi bice biwugaragiye byo muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigiye kuwigarurira.

Aya makuru yatangarijwe abaturage binyuze muri Operasiyo yiswe Sokola yakorewe mu gace ka Kanyabayonga mu Majyaruguru ya Kivu, kuri uyu wa mbere taliki 18 Werurwe 2024.
Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Kapiteni Anthony Mualushayi avuga ko, hari ingabo nyinshi zigiye kuva i Kinshasa, mu gutanga umusanzu no gutera ingabo mu bitugu izindi ngabo zisanzwe ku rugamba mu rwego rwo kwigarurira ibice biri mu maboko ya M23 bahereye mu gace ka Rwindi.
Uyu musirikare yasobanuye ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zongerewe imbaraga n’ikizere biturutse ku bayobozi bagiye kuva i Kinshasa.Ingabo by’umwihariko ziba mu gace ka Lubero kegeranye na Rutshuru nizo ngo zizgiye gufata iya mbere mu kwivuna umwanzi.
Umuvugizi yagize ati"Nyuma yo gutakaza agace ka Rwindi, ingabo zacu zirimo kwisuganya vuba bishoboka kugirango zigarure Rwindi n’ibindi bice biyikikije. Uyu munsi, twageze kuri Armoirie, kandi ntabwo ari kure ya Rwindi muri Rutshuru.Ingabo zacu umunsi ku munsi ziri mu myitozo ihanitse.Ikindi n’uko abayobozi b’ingabo zacu baturutse i Kinshasa baje kubongeramo ingufu mu buryo bw’ikizere no kububakira ubushobozi mu rwego rwo kubafasha gutsinda."

Kuva mu ntangiriro mu za Werurwe ,M23 yagiye ifata uduce two muri teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi.

Hari abakurikira iyi ntambara bavuga ko ubu M23 igenzura hafi 90% bya teritwari ya Rutshuru ndetse ko yaba isatira teritwari za Lubero mu majyaruguru, na Walikale mu burengerazuba.

====
Kera kabaye umunyamakuru Bujakera agiye kuva mu nzu y’imbohe
Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala arafungurwa kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’amezi arenga atandatu yari amaze afunzwe.
Bujakera mbere yo gutabwa muri yombi yari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD ndetse akanaba umwanditsi w’ibitangazamakuru bya Jeune Afrique na Reuters.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe ni bwo Urukiko rw’i Kinshasa rwamukatiye amezi atandatu y’igifungo, mu gihe yari amaze andi nka yo muri gereza ya Makala y’i Kinshasa.
Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo Bujakera uri mu banyamakuru bakomeye muri RDC yatawe muri yombi, ashinjwa gutangaza amakuru atari yo ku rupfu rwa Cherubin Okende wigeze kuba Minisitiri muri kiriya gihugu.
Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bujakera igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu 7500$.
Usibye igifungo cy’amezi atandatu yakatiwe, yanaciwe amande ya $ 400.
Ubutabera bwa RDC bwamuuhaye igifungo cyoroheje, nyuma y’igihe Leta y’iki gihugu yotswa igitutu n’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga isabwa kumurekura bwangu.
====

AFRICA

Ingabo za Uganda ziryamiye amajanja

Inzego z’umutekano za Uganda ziryamiye amajanja, nyuma yo kwakira amakuru y’uko hari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bashobora kuba barinjiye ku butaka bw’iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mutwe usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo umaze igihe winjira muri Uganda ukagaba ibitero mu duce duhuriramo abantu benshi nko mu mijyi, mu nsengero ndetse no mu bigo by’amashuri.
Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Colonel Deo Akiiki, mu itangazo yasohoye ku wa Mbere yavuze ko hari itsinda ry’abarwanyi ba ADF binjiye muri Uganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
UPDF yaburiye abaturage ko uyu mutwe uri gutegura ibitero by’iterabwoba muri Uganda, ibasaba "gukomeza kuba maso mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’iterabwoba rya ADF".

Muri Kamena umwaka ushize ADF yagabye igitero gikomeye mu karere ka Kasese icyiciramo abanyeshuri babarirwa muri 40.

Ni igitero uyu mutwe wagabye kuri Uganda mu gihe kuva muri 2021 ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero bikomeye ku birindiro uyu mutwe ufite mu mashyamba ya Congo, gusa zikaba zarananiwe kuwurandura burundu.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni cyakora yakunze kuvuga ko biriya bitero byatanze umusaruro mwinshi, ngo kuko hari ibyihebe byinshi byo muri uriya mutwe byishwe, birimo n’ibikuru.
===

Kenya yasabye ko habaho irengayobora ku isimbuzwa rya Dr Mathuki muri EAC
Leta ya Kenya yasabye Akanama k’Abaminisitiri k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, kuyemerera igasimbuza Umunyamabanga Mukuru, Dr Peter Mathuki, mbere y’igihe cyagenewe.

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, aherutse kugena Dr Mathuki ku mwanya wa Ambasaderi mu Burusiya, amusimbuza Caroline Muende Mueke ku bunyamabanga bukuru bwa EAC.

Hashingiwe ku mategeko agenga EAC, umwe mu bagize ubunyamabanga bw’uyu muryango asimbuzwa hashize amezi atandatu nyuma yo kwakira ubusabe bw’igihugu akomokamo.

Guverinoma ya Kenya, mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi Mukuru w’Akanama k’Abaminisitiri ka EAC, Deng Alor Kuol, tariki ya 15 Werurwe 2024, yamumenyesheje ko izirikana iri tegeko, isaba ko yakoroherezwa, ntibisabe ko habaho gutegereza amezi atandatu.

Yagize iti “Guverinoma ya Kenya ibasaba ko akanama kayikuriraho aya mezi atandatu yo gutegereza kugira ngo Caroline Mwende Mueke atangire inshingano y’Umunyamabanga Mukuru.”

Guverinoma ya Kenya yasabye Deng gukoresha inama idasanzwe y’Akanama k’Abaminisitiri kugira ngo gafate icyemezo ku busabe bwayo bwo gusimbuza Dr Mathuki uri muri izi nshingano kuva muri Gashyantare 2021.

Icyemezo cyo gusimbuza Dr Mathuki gikurikiye ibyavuzwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, ko yakoresheje nabi umutungo w’uyu muryango, anaha umwana we akazi mu bunyamabanga bukuru. Ni amakuru nyirubwite yamaganye.

Manda ya kabiri ya Dr Mathuki yagombaga kuzarangira muri Mata 2026. Icyo gihe yari kuzasimburwa n’uwo mu kindi gihugu cyo muri EAC, hashingiwe ku biteganywa n’amasezerano agenga imikorere y’uyu muryango
====

Abadepite b’Ubwongereza banze impinduka ku itegeko ryo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro

Abadepite bo mu Bwongereza batoye banga impinduka zakozwe n’abasenateri ku mushinga w’itegeko ugamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Amavugurura yose 10 yari yakozwe n’abasenateri yanzwe, harimo n’ayemerera inkiko kugira ibibazo zibaza ku gutekana kw’u Rwanda. Leta y’Ubwongereza ishimangira ko u Rwanda rutekanye.

Mbere, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye ko iyo gahunda inyuranyije n’amategeko, rushingiye ku kuba ishobora gutuma habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko ikiguzi cyo kohereza mu Rwanda umuntu umwe kizatwara amafaranga angana n’ayo kohereza abantu batandatu mu isanzure.

Uwo mushinga w’itegeko ugamije gutuma Ubwongereza bushobora kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bubinyujije mu gutangaza ko u Rwanda ari ahantu hatekanye.

Michael Tomlinson, umunyamabanga muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza, yabwiye abadepite ku wa mbere ko uwo mushinga w’itegeko, uzwi nka ’Safety of Rwanda (Asylum and Immigration) Bill’, ari "ikintu cy’ingenzi cyane" cyo kurinda imipaka y’Ubwongereza.

Yavuze ko uwo mushinga w’itegeko utanyuranyije n’inshingano za leta y’Ubwongereza zo ku rwego mpuzamahanga.
Tomlinson yananenze "inzitizi zikozwe kuri gahunda zo mu rwego rw’amategeko" yavuze ko zakomeje "kubangamira no gutinza" kohereza mu Rwanda abasaba ubuhingiro.

Mbere yaho muri uku kwezi, abasenateri batsinze leta inshuro 10 kuri uwo mushinga w’itegeko, batora bawushyiramo kudohora.

Depite Stephen Kinnock wo mu ishyaka Labour yashyigikiye impinduka zose zakozwe n’abasenateri kuri uwo mushinga w’itegeko, avuga ko abasenateri bari barimo kuzuza "inshingano yabo yo gukunda igihugu" mu gusuzuma imishinga y’amategeko.

Uwo munyabanga wa leta ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko leta igomba "kwita bikwiye" ku cyemezo cy’urukiko, anavuga ko abadepite bo mu ishyaka rya Conservative, riri ku butegetsi, barimo gusunika "itegeko ridafite ishingiro" kugira ngo ryemerwe, kandi ko barimo "mu by’ukuri gutuma inzego zacu zihinduka urw’amenyo".

Depite Neil Coyle wo muri Labour yabajije Tomlinson, wa munyamabanga muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, niba azi raporo yatangajwe n’ikigo kigenzura amafaranga leta y’Ubwongereza ikoresha, igaragaza ko iyo gahunda ishobora gutwara abasoreshwa bo mu Bwongereza hafi miliyoni ebyiri z’amapawundi (miliyari 3Frw) kuri buri muntu mu basaba ubuhungiro ba mbere 300 bakoherezwa mu Rwanda.

Yagize ati: "Umunyamabanga wa leta yaba azi ko [kompanyi y’ubukerarugendo bwo kohereza abantu mu isanzure ya] Virgin Galactic ishobora kohereza abantu batandatu mu isanzure ku mafaranga ari munsi y’ayo iyi leta ishaka gutanga mu kohereza umuntu umwe mu Rwanda?

"Igihe ntikigeze ngo hongere gutekerezwa kuri iyi ngamba idafite ishingiro no ku kiguzi kirimo ubwambuzi?"

Ku mpeshyi y’umwaka ushize, ikiguzi cya kompanyi Virgin Galactic cyo kujyana abantu batandatu ikabageza ku mpera y’isanzure cyari miliyoni 2.14 z’amapawundi.
Depite Richard Graham wo mu ishyaka rya Conservative yasubije abanenga icyo kiguzi, avuga ko "ntibasobanukiwe na gato" ko iyi gahunda yaba "ikintu cyo guca intege cyane" abashaka kwinjira mu Bwongereza nta mpamvu nyayo bafite.

Ariko Depite Robert Buckland wo mu ishyaka rya Conservative, wahoze ari na Minisitiri w’ubutabera, yabaye umwe muri bacye bo muri iryo shyaka bigometse kuri uwo mushinga w’itegeko, bashyigikira impinduka zakozwe n’abasenateri.

Yavuze ko ahangayikishijwe no "gutuma habaho igongana ry’amategeko" ku kumenya niba u Rwanda rutekanye kandi rukazakomeza kuba ahantu hatekanye.

Sir Robert yanashimangiye ko ashyigikiye impinduka isonera abafashije ingabo z’Ubwongereza, nk’abasemuzi b’Abanya-Afghanistan, kugira ngo ntiboherezwe mu Rwanda.

Yagize ati: "Nakwitega ko leta izirikana cyane uko impunzi z’Abanya-Afghanistan zimerewe n’impunzi zo mu gihe kiri imbere ndetse ntizishyire muri iyi gahunda, kuri jyewe mbona rwose [leta] nta kintu na kimwe yatakaza mu kongeramo iyi ngingo yihariye."

Mu rukurikirane rw’amatora, abadepite banze impinduka zose z’abasenateri, ku bwiganze bw’amajwi agera hafi kuri 70, ibi bivuze ko uwo mushinga w’itegeko uzasubizwa muri sena uri mu nyandiko yawo y’ibanze (utarimo za mpinduka abasenateri bari bashyizemo).

Ku wa gatatu, abasenateri bazafata icyemezo niba bagerageza kongera kudohora uwo mushinga w’itegeko, mbere yuko inteko ishingamategeko ijya mu kiruhuko cya Pasika.

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, bizwi nka Downing Street, byavuze ko bicyemera ko hari igihe cyo gutangira kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mbere ya Kamena (6) uyu mwaka.
======

Rwanda: Gushyingirwa ku myaka 18, gatanya kuko mudahuza, kutarahira ku ibendera…impinduka leta izanye mu itegeko ry’umuryango

Leta iravuga ko hari ibibazo bigaragara mu itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango birimo uko iryo tegeko ryanditse, ibiburamo n’ibigomba guhuzwa n’andi mategeko kugira ngo “bifashe kubaka umuryango utekanye”.

Kuwa mbere, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda yize kandi yemeza uwo mushinga waje gusobanurwa mu Nteko na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Valentine Uwamariya mu izina rya guverinoma.

Uyu mushinga ugaragaza ibibazo 14 byagaragaye mu itegeko ryo mu 2016, ukanavuga uko byakemurwa n’iri tegeko rishya ushaka ko ryemezwa.

Izi ni zimwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko watangajwe n’Inteko

Ishingamategeko y’u Rwanda:
Kumvikana icungamutungo mu ibanga

Leta ivuga ko mu myaka itanu ishize habonetse imanza z’ubutane bw’abamaze igihe gito bashyingiwe zajemo impaka ku igabana ry’umutungo mu buryo bungana nk’inkurikizi yo gutandukana.

Mu Rwanda, abashakanye benshi basezerana kuvanga umutungo rusange, gusa hagiye havugwa ko bamwe bahitamo ubu buryo bagamije inyungu mu gihe batandukana n’uwo bashyingiwe wari ufite umutungo mwinshi mbere, kuko amategeko abagabanya uwo mutungo mo kabiri iyo batanye byemewe n’amategeko.
Leta ubu irifuza ko itegeko rishya riha umucamanza “ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo, no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu”, nk’uko biri muri uyu mushinga wo kuvugura iri tegeko.
Leta kandi irashaka ko mu gihe cyo gushyingira umwanditsi w’irangamimerere abujijwe gutangaza mu ruhame uburyo abashakanye bahisemo gucunga umutungo wabo.

Ibi ngo ni nyuma y’uko basanze iyo hari abashyingiwe bahisemo ubundi buryo butari ukuvanga umutungo “abahari babavugiriza induru” kandi “bitera isoni abashyingiranywe”, uyu mushinga urateganya ko abagiye gushyingirwa bazajya bajya kwandikisha uko bazacunga umutungo wabo mu minsi irindwi mbere y’uko bashyingirwa.

Kurongora/rwa ku myaka 18

Mu bihugu byinshi ku isi imyaka yo gushyingirwa ni 18, gusa bimwe na bimwe iri hejuru cyangwa munsi, ahandi igatandukana ku mukobwa n’umuhungu, ibi bishingira kandi ku mico n’imibereho y’ibihugu.

Imyaka y’ubukure igenwa n’itegeko mu Rwanda ni 18, ni yo umuntu yemerewe kuba yasinya amasezerano y’akazi, kuba yanywa inzoga cyangwa kuba yakora imibonano mpuzabitsina ariko itegeko ntirimwemererwa gushyingirwa kereka agize 21.

Uyu mushinga w’itegeko urashaka ko imyaka yo gushyingirwa iva kuri 21 ikajya kuri 18, umuntu ufite iyo myaka “igihe hari impamvu zumvikana” agasaba ku rwego rw’Akarere ko yemererwa gushyingirwa.

Kudafata ibendera ry’igihugu

Uyu mushinga uraha kandi uburenganzira abari mu muhango wo gushyingirwa kudafata ku ibendera ry’igihugu.

Mu gihe abarimo gushyingirwa “umwe abwira mugenzi we ko azamukunda, akamubanira neza” gufata ku ibendera avuga ibi “ntibisobanuye ko umuntu azakomeza kubahiriza iyo ndahiro kuko tubona ubutane hatanashize umwaka”, nk’uko uwo mushinga w’itegeko ubivuga.

Bityo uyu mushinga urateganya ko ufata ku ibendera azajya aba ari umwanditsi w’irangamimerere gusa.

Gutandukanya abantu kuko badahuza

Mu Rwanda havugwa ubwiyongere bukomeye bwo gutana kw’abashakanye mu myaka ya vuba.

Mu gihe imibare y’ubucamanza yerekanye ko mu myaka ya 2016 na 2017 inkiko zatandukanyije imiryango itarenga 100 buri mwaka, mu mwaka w’ubucamanza ushize (Nyakanga 2022 – Nyakanga 2023) inkiko zemeje gatanya za burundu zigera kuri 3,075, naho mu mwaka wari wabanje imiryango 3,322 yatandukanyijwe n’amategeko.

Zimwe mu mpamvu zemerwa n’inkiko zo gutandukanya abashakanye bisabwe n’umwe cyangwa ku bwumvikane bwa bombi harimo; ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 no kutabana hagashira imyaka ibiri.

Muri uyu mushinga leta iravuga ko byagaragaye ko “kudahuza kw’abashyingiranywe” ari indi mpamvu abasaba ubutane bakomeje kugeza ku nkiko kandi idateganywa n’itegeko, uyu mushinga ukaba wongeramo ibyo “nk’imwe mu mpamvu zo gusaba ubutane”.

Uyu mushinga kandi uravuga ko mu rubanza rwo gutandukanya abashakanye, mu gihe umwe avuga ko atagabana na mugenzi we umutungo bafite mu buryo bungana, umucamanza azajya aha agaciro “imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa” nko kwita ku bana, umurwayi mu rugo, umuntu ukuze uba mu rugo, kuvoma, cyangwa guteka yakozwe n’umwe mu bashakanye.

Uyu mushinga uvuga ko iyo mirimo “ntiyahabwaga agaciro nk’imwe mu nkingi y’iterambere ry’urugo”, ukavuga ko mu gutandukanya abashakanye izajya ihabwa agaciro “kari hagati ya 10 na 39% by’agaciro k’imitungo bungutse kuva batangiye kubana”

Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, aho ishyaka riri ku butegetsi rifite ubwiganze, yahise yemeza ishingiro ry’uwo mushinga yagejejweho na Minisitiri Uwamariya, nyuma y’aha uzagezwa muri Sena y’u Rwanda aho naho utitezweho kubangamirwa, mbere y’uko usinywaho na Perezida Paul Kagame ugahinduka itegeko.

ANDI MAKURU

Muri Haiti bikomeje kuba bibi cyane

Amakuru aturuka mu gihugu cya Haiti, aremeza ko umwuka atari mwiza, nyuma y’aho agatsiko k’amabandi bigabije imijyi itandukanye irimo n’umurwa mukuru kagateza akaduruvayo.Muri ako kavuyo n’imivundo, hari abaturage bakomeje kubigenderamo bakahatakariza ubuzima.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ejo ku wa mbere ku muhanda werekeza mu nkengero z’umurwa mukuru wa Haiti, hatoraguwe imirambo irenga 10.Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza ,Reuters, ko imibare y’abapfa ikomeje kugenda yiyongera.
Nyuma y’uko hatangajwe amakuru ku bitero byo mu gitondo cy’ejo, hafi y’akarere ka Laboule, mu mihanda izengurutse Petion-Ville, nta n’inyoni yahatambaga.Ni mu gihe hategerejwe ko mu minsi micye hazatangazwa guverinoma nshya.
Kugeza ubu urugomo rukomeje gufata indi intera rushamikiye ku mitwe ifite intwaro, rubangamiye ubuzima bw’abasivili, na politiki yaheze mu cyeragati.
Iyi mitwe ni nayo iherutse gutuma Minisitiri Ariel Henry yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma yo kotswa igitutu bavuga ko batamushaka.Byasembuwe n’urugendo yari yakereye muri Kenya aho yari yaragiye mu biganiro bishyira umukono ku masezerano yo kohereza muri Haiti abapolisi wo guhashya ibyo byihebe.
====

“Umutegetsi ureba kure” - Barashima intsinzi ya Putin, abandi bakayinenga

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimye Perezida Vladimir Putin ku “intsinzi ishashagirana” ndetse amwita “umutegetsi ureba kure”. Ndayishimiye ni umwe mu bategetsi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’ishimwe, mu gihe hari n’abanenga iyo ntsinzi.

Putin yatsinze amatora yo ku cyumweru ku bwiganze n’amajwi 87%, urebye nta gushidikanya kwari kuriho ko azatsindira manda ya gatanu.

Perezida Putin ntavugwaho rumwe ku isi, cyane cyane nyuma yo gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022.

Ku byerekanwa n’amatora, imbere mu gihugu cye aracyari umutegetsi ukunzwe cyane, ariko mu batamushyigikiye iyo indi nkuru.
Abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko ari umunyagitugu udatinya kwica mu kwikiza abatavugarumwe nawe.

Vuba aha bamushinje kwica Alexei Navalny wari ufunze, gusa we mu ijambo aherutse gutangaza yavuze ko ahubwo “niteguraga kumurekura mu iguranwa ry’imfungwa”, ko inkuru y’urupfu rwa Navalny nawe yamutunguye.

Uretse mu Burusiya, no mu mahanga ntabonwa kimwe, intsinzi ye mu matora n’ibirimo kuyivugwaho birabyerekana.

Iburengerazuba baramagana intsinzi ye
Ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Ukraine birumvikana, biravuga ko amatora aheruka mu Burusiya nta demokarasi cyangwa ubwisanzure byari biyarimo.

Vedant Patel umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabwiye abanyamakuru ati: “Ndumva navuga ntashidikanya, ko nta telephone izahamagara yo kumushimira ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Norway/Norvège ihana urubibi n’Uburusiya yavuze ko kuba amatora yarakozwe no mu bice bya Ukraine byafashwe n’Uburusiya ari “uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga”.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine we yavuze ko amatora yo mu Burusiya yari “ukwigana” amatora ya demokarasi.

Melanie Joly, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yavuze ko amatora yo mu Burusiya ataranzwe na demokarasi kandi yarimo inenge nyinshi.

Ndayishimiye, Goïta, Traoré cyangwa Umwami Salman bashimye intsinzi ya Putin
Mu burasirazuba no mu bihugu bimwe bya Africa abategetsi baho bo batangaje ibyishimo bagize ku ntsinzi ya Putin.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje kuri X ko “intsinzi ishashagirana” ya Putin isobanuye uburyo abaturage b’icyo gihugu bashyigikiye “ubutegetsi bwe bureba kure”.

Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso nawe yashimye intsinzi ya Putin avuga kandi ko yiteze ko imibanire y’igihugu cye n’Uburusiya izarushaho kuba myiza.
Colonel Assimi Goïta wa Mali nawe yashimiye Putin ku ntsinzi ye, amwifuriza kugera ku ntego ze, amwizeza ubucuti bwa Mali.

Ibiro bya Perezida wa Niger byasohoye itangazo risinyweho na General Abdourahamane Tchiani nawe uherutse gufata ubutegetsi kuri ’coup d’état’, avuga ko yishimira “intsinzi ishashagirana” ya Putin.

Gen Tchiani yaboneyeho gusaba Putin ubwe n’Uburusiya gufasha Mali “mu rugamba iriho rwo kwisubiza ubusugire bwayo”.

Ibindi bihugu nk’Ubuhinde, Iran, Syria na Korea ya Ruguru nabyo byashimiye kumugaragaro Putin ku ntsinzi ye.

Birashoboka ko hari ibindi bihugu byakoze nk’ibi mu buryo butashyizwe ahabona.

Gusa kugeza ubu umubare utari muto w’ibihugu bya Africa, usa n’uwifashe mu gushimira kumugaragaro intsinzi ya Putin.
=====

Perezida Putin yaninuye demokarasi ya Amerika

Perezida Vladimir Putin wamaze gutorerwa manda ya gatanu ayobora u Burusiya, yavuze ko ubu Isi yose iri guseka Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu giha ibindi amasomo ya demokarasi ariko kikaba kiri gukora ibishoboka byose ngo kibuze uburyo umwe mu bakandida bo mu matora ataha.

Ibi Perezida Vladimir Putin yabivuze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma gato y’amatora ubwo amajwi y’agateganyo yagaragaza ko yatowe ku ijanisha rya 87%.

Yagize ati “Isi yose iri guha urw’amenyo ibiri kubera muri Amerika. Turi kwitwara neza kurusha abatavuga rumwe na Amerika bo mu bindi bihugu. Ariko ibyo ni nk’ibiza ntabwo ari demokarasi, ibyo ni ko biri.”

Ikinyamamakuru RT cyanditse ko umukandida Perezida Putin yavugaga Amerika iri kubuza uburyo ari Donald Trump umaze agihe ahanganye n’ibibazo mu nkiko, mu gihe nyamara yamaze kwemezwa n’abo mu ishyaka rye ry’Aba- républicains nk’uzarihagararira mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Perezida Putin yavuze ko ari ibintu bigaragarira Isi yose ko ubu Amerika itavuga ko ari umwarimu wa demokarasi, gusa ashimangira ko u Burusiya butivanga mu matora yo mu mahanga, bityo ko bwo bwiteguye kuzakorana n’uwo ari we wese Abanyamerika bazatorera kubabera perezida mu matora ataha.
======

Gaza: Kwicisha abanyapalesitina inzara "birakoreshwa nk’intwaro y’intambara"

Ku ya 18 Werurwe, umuyobozi w’ubutasi bwa Isiraheli, Minisitiri w’intebe wa Qatar n’abayobozi ba Misiri byari biteganijwe ko bahurira i Doha kugira ngo baganire ku masezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Gaza. Nk’uko urubuga rw’Abanyamerika Axios rubitangaza, ibiganiro byabaye « byiza » kandi abahagarariye Isiraheli bazaguma I Doha kugira ngo bakomeze ibiganiro n’abunga impande zombi aribo Misiri na Qatar. Umuyobozi wa diplomasi w’Amerika, Antony Blinken, azasura Arabiya Sawudite ku ya 20 Werurwe, na Misiri mu rwego rwo kuganira ku buryo agahenge kagaruka muri Gaza.

Isiraheli yavuze ko izohereza intumwa i Doha, ariko ntiyavuze italiki, bitewe ahari n’ibisa no gufunga umutwe kwa Hamas yavuze ko yiteguye gutanga agahenge k’ibyumeru bitandatu nyamara yarasabwaga kureka imirwano burundu.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Jeuneafrique ibitangaza, umwe mu bayobozi ba Hamas Oussama Hamdan yagize ati” twemeje ko habaho gusubira inyuma mu buryo bw’ibice muri Gaza, mbere yuko tubikora burundu ». Kuri we, mu gice cya mbere hazabaho ihagarara burundu ry’imirwano, nyuma hakurikireho ibiganiro.

Benjamin Netanyahou kuri telefoni yabwiye Perezida wa Amerika Joe Biden ko Isirayeli irajwe ishinga no kurandura icyatumye ifata intwaro nko kurandura Hamas muri Gaza, kugarura imbohe zayo, kandi bikarangira bizeye ko Gaza itakiri ikibazo kuri Isirayeli ari nako igerageza gutanga imfashanyo ikenewe kubasivili bayikeneye.

Iki kiganiro cyabereye kuri telefoni, nk’uko ibiro bya perezida wa Amerika bibitangaza, cyari icya mbere nyuma y’ukwezi. Biden washyigikiye cyane Isirayeli, aragenda yitaza Benjamin Nentanyahou. Hambere aha yavuze ko Netanyahou yarimo yica byinshi agakiza bike ukurikije uburyo yitwara mu ntambara yo muri Gaza, aho umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera, ndetse n’imibereho y’abaturage ikaba iri mu kangaratete. Biden yanashimiye ijambo ryiza ryavuzwe na perezida w’abasenateri b’abademokarate Chuck Schumer, wasabye ko habaho amatora muri Isirayeli. (Nko kuvuga ko amatora yaba Netanyahou agasimburwa Ndlr)

Nk’aho ibyo umuryango mpuzamahanga uyibuza ntacyo bivuze, Isirayeli iritegura kugaba igitero mu mugi wa Rafah, urimo abaturage barenga miliyoni imwe n’igice b’abanyapalesitina cyane b’impunzi. Biden avuga ko iri ryaba ari ikosa, ariyo mpamvu i Washington haje intumwa ziturutse muri Israel ngo babiganireho nk’uko umujyanama mu by’umutekano w’igihugu wa Amerika yabitangaje.

Hagati aho muri Gaza imibereho iteye impungenge aho kimwe cya kabiri cy’abayituye kiri mu bihe bibi, ndetse umuyobozi wa OMS/WHO Tedros Adhanom Ghebreyesus, akaba yaravuze ko inzara igiye kwibasira iki gice vuba. Umuyobozi ushinzwe ibya dipolomasi mu muryango w’Ubumwe bw’Iburyayi , Josep Borrell, we yongeyeho ko kwicisha abantu inzara biri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara. Koko rero Isirayeli kuva taliki ya 09 Ukwakira yinjiye mu bice bya Gaza akaba ari nayo ubu igenzura inkunga yose yakwinjiramo iciye mu misiri nubwo nayo iza biguruntege.

Miliyoni 2,4 z’abaturage bari mu kaga ko kwicwa n’inzara. Niba Isirayeri idaciye inkoni izamba, ngo bizageza mu kwezi kwa gatanu inzara ica ibintu muri kariya gace. Nyamara ariko, Isirayeli, nk’aho ntacyo biyibwiye, irekura gake ku nkunga yohererezwa aba banyapalestina ibyo bamwe badatinya kwita kwica abanyapalesitina bahagaze.
======

Udukingirizo ibihumbi 300 twateguriwe abakinnyi mu mikino Olempike izabera mu Bufaransa

Mu mikino Olempike y’uyu mwaka izabera i Paris mu Bufaransa, abakinnyi bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina uko bashaka aho banateguriwe udukingirizo dusaga ibihumbi 300.

Ubuyobozi bw’Imikino Olempike bwemereye abashaka kuzakora imibonano mpuzabitsina mu mikino Olempike nyuma y’uko iyabereye i Tokyo muri 2021 bari bakumiriwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Kuri ubu hari udukingirizo ibihumbi 300 tuzashyirwa ahazacumbika abakinnyi n’abazaba babaherekeje nk’uko bitangazwa na TMZ.

Umuyobozi ushinzwe ahacumbika abakinnyi, Laurent Michaud, yagize ati “Ni ingenzi ko ubucuti no kubana neza bihabwa agaciro hano. Dufatanyije na komisiyo y’abakinnyi, twashatse uko dushyiraho ahantu habafasha kumva bisanzuye.”

Imikino Olempike y’i Paris izatangira ku wa 26 Nyakanga, igasozwa ku wa 11 Kanama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa