skol
fortebet

Rya shyamba ryo muri kenya ryapfiriyemo abakristu benshi ryafatiwe ibyemezo

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ministeri y’Umutekano muri Kenya yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura ishyamba rya Shakahola urwibutso rwo ku rwego rw’Igihugu, nyuma yuko riguyemo abakirisitu basaga 250 bishwe n’inzara nyuma yo kwizezwa n’umupasiteri ko ari bwo buryo bwo kugera mu Ijuru.
Urupfu rw’aba bakristu batikiriye muri ririya shyamba, yavuzwe cyane muri Mata uyu mwaka, aho byavuzwe ko umuvugabutumwa w’itorero ryo mu burasirazuba bwa Kenya yabwiye abayoboke be ko bakwiye kujya kwiyiriza ubusa basengera (...)

Sponsored Ad

Ministeri y’Umutekano muri Kenya yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura ishyamba rya Shakahola urwibutso rwo ku rwego rw’Igihugu, nyuma yuko riguyemo abakirisitu basaga 250 bishwe n’inzara nyuma yo kwizezwa n’umupasiteri ko ari bwo buryo bwo kugera mu Ijuru.

Urupfu rw’aba bakristu batikiriye muri ririya shyamba, yavuzwe cyane muri Mata uyu mwaka, aho byavuzwe ko umuvugabutumwa w’itorero ryo mu burasirazuba bwa Kenya yabwiye abayoboke be ko bakwiye kujya kwiyiriza ubusa basengera muri iryo shyamba ubundi bakazahahurira na Yesu aje.

Ngo bagiyeyo ku bwinshi ariko bamwe ntibataha, kuko bamwe barinze aho bicirwayo n’inzara. Polisi ivuga ko kugeza ubu imaze kubona abasaga 250 basanzwe mu rwobo runini, ariko ntiharamenyekana ukuntu bageze muri urwo rwobo kuko basanze batabyemo.

Minsitiri w’Umutekano, Kithure Kindiki yavuze ko hahinduwe urwibutso aho igihugu kizagena n’umusni wo kujya hibukwa ibyahabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa