skol
fortebet

‘U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzahagarika imigenderanire’ Nkurunziza

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo aribwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwabukoreye mu myaka ibiri ishize.
U Burundi bwagiye bushinja u Rwanda gutera inkunga ababuhungabanyiriza umutekano n’abashaka guhirika ubutegetsi, bugaragaza ko ibibazo bufite biterwa n’abandi.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75 ntiruhwema kwamaganira kure ibyo birego ruvuga ko nta shingiro bifite, ko (...)

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo aribwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwabukoreye mu myaka ibiri ishize.

U Burundi bwagiye bushinja u Rwanda gutera inkunga ababuhungabanyiriza umutekano n’abashaka guhirika ubutegetsi, bugaragaza ko ibibazo bufite biterwa n’abandi.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75 ntiruhwema kwamaganira kure ibyo birego ruvuga ko nta shingiro bifite, ko ahubwo u Burundi bushaka kuyobya uburari aho gushaka umuti w’ikibazo nyacyo bufite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse ku maradiyo yose yo mu Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, Perezida Nkurunziza yavuze ko u Rwanda nirudahindura imyitwarire ngo rusabe imbabazi biteguye guhagarika umubano bafitanye.

Ati “U Rwanda nirudasaba imbabazi ku byo rwakoreye u Burundi mu 2015 na 2016, tuzahagarika imigenderanire n’icyo gihugu.”

Yakomeje ahakana ko nta ruhare igihugu cye gifite mu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ibibazo byose byaturutse ku Rwanda kuko u Burundi butigeze burutera.

U Burundi bwahagaritse ubuhahirane hagati yabwo n’u Rwanda yaba mu bucuruzi no mu migenderanire.

Mu bindi, Perezida Nkurunziza yakomoje ku miryango itegamiye kuri leta, atunga agatoki imwe muri yo kuba yaragize uruhare mu mvururu za politiki ziri mu Burundi kuva mu 2015, yizeza ko itegeko rishya rigenga imikorere yayo na leta rizatuma habaho ubufatanye bwiza.

Ati "Nta mfashanyo zicamo ibice Abarundi tuzongera kwemera. Imiryango ishaka kuryanisha Abarundi tuzayirukana abayigize batahe iwabo."

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Nkurunziza yanatangaje ko abahoze mu gisirikare bagiye kwitabazwa mu gucunga umutekano w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa