skol
fortebet

Ubujurire bw’umunya-Iraq bwongeye gutinza amasezarano y’u Rwanda n’Ubwongereza

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’u Burayi Rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu, rwongeye kwemeza ko rugiye gusuzuma ubujurire bw’umunya-Iraq wahawe izina rya "NSK" uvuga ko igihe yaba yoherejwe mu Rwanda, uburenganzira bwe butakubahirizwa.

Sponsored Ad

Avuga ko agejejwe mu Rwanda ataba akibonye amahirwe yo kubona uko akurikirana inzira yemewe yo gushaka ibyangombwa by’ubuhunzi nk’uko byatangajwe kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Ibi uyu munya-Iraq avuga bigaragara ko ari ibikubiye mu birego byakomeje gukwirakwizwa n’itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi, ryabaye ibikoresho byo kurwanya umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Abasiga isura mbi u Rwanda barushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kutorohera abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.

Uru rukiko narwo ruvuga ko rwoherereje Leta y’u Bwongereza hamwe n’uyu munya-Iraq ibibazo byo gusubiza, ari nayo nzira ishobora gutuma rwemera kuburanisha ubu bujurire, ariko rwanasabye ko uyu mugabo atakoherezwa mu Rwanda umwanzuro utarafatwa kuko bitazashoboka kumugarura mu gihe byagaragara ko yoherejwe binyuranye n’amategeko.

Hari kandi n’abandi bantu babiri uru rukiko rwahagaritse umugambi wo kubohereza mu Rwanda, mu cyo bise imyanzuro y’agateganyo yanababaje cyane u Bwongereza.

Uru rukiko ruri gukoma mu nkokora umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe mu cyumweru abinjira baciye muhora wa English Channel barenga 1000.

Leta y’u Bwongereza kandi yatangaje ko igomba kugabaya miliyoni 6 z’amapawundi atangwa ku munsi hakodeshwa hotel no gutunga abimukira 51,000 no kubageza aho bacumbika mu bigo bitandukanye.

Ubwo yageraga mu Rwanda muri Werurwe 2023, Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza Suella Braverman yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari ‘umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu’

Ati “Nahuye n’impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n’ibindi biha aba bantu b’abanyantege nkeya icyizere cy’ahazaza heza”.

Ikinyamakuru The Sun giherutse kwandika ko Braverman yahishuye ko abayobozi b’u Bwongereza bari mu biganiro by’ibanga n’uru rukiko kandi biri kugenda neza. Ibi ngo bizakuraho inzitizi ikomeye yatumye indege idahaguruka ngo yerekeze i Kigali.

Ati “Guverinoma yakuyeho igihu cyagaragajwe n’urukiko ari nacyo cyatumye indege idahaguruka”.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

Uru rukiko rukomeje gukoma mu nkokora uyu mugambi mu gihe abimukira binjiye mu Bwongereza mu 2021 bari 28,526 naho muri 2022 benda kwikuba kabiri aho bageze ku bihumbi 45,000.

Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28,526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa