skol
fortebet

Uganda: Imodoka ya Volcano yakoze impanuka ikomeye hakomereka benshi

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu i saa munani n’iminota 20, Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express , yakoreye impanuka hafi y’i Ntungano iri kujya i Kampala muri Uganda ubwo yagonganaga n’indi ya Trinity yari iri kujya i Kigali.
Bivugwa ko abantu umunani mu bari mu modoka ya Volcano bakomeretse mu gihe mu ya Trinity hakomeretse abandi 21.
Ntabwo impamvu yateye iyi mpanuka iramenyekana gusa bivugwa ko ishobora kuba yetewe n’umuvuduko mwinshi cyangwa se kubura feri kuko imodoka (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu i saa munani n’iminota 20, Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express , yakoreye impanuka hafi y’i Ntungano iri kujya i Kampala muri Uganda ubwo yagonganaga n’indi ya Trinity yari iri kujya i Kigali.

Bivugwa ko abantu umunani mu bari mu modoka ya Volcano bakomeretse mu gihe mu ya Trinity hakomeretse abandi 21.

Ntabwo impamvu yateye iyi mpanuka iramenyekana gusa bivugwa ko ishobora kuba yetewe n’umuvuduko mwinshi cyangwa se kubura feri kuko imodoka ya Trinity yarenze umuhanda ikagwa mu mukingo.

Volcano yaherukaga gukora impanuka mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari iturutse i Kampala igana i Kigali ikagongana n’indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bakitaba bitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa