skol
fortebet

Uganda(UBUHAMYA):Uko abana bishwe n’inyeshyamba babanje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe: Monday 19, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mbere y’igitero cy’abitwaje intwaro, abanyeshuri mu shuri ryo muri Uganda bariho baririmba indirimbo z’Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu, nk’uko umugore utuye imbere y’iryo shuri abivuga.
"Maze numva gutaka," nk’uko Mary Masika yabitangarije BBC ducyesha iyi nkuru Iki gitero i Mpondwe cyahitanye abantu hafi 40.
Umutwe ufitanye ihuriro n’uwa Islamic State niwo urimo gushinjwa iki gitero.
Allied Democratic Forces (ADF) yashinzwe mu myaka ya 1990 ufata intwaro ngo urwanye Perezida Yoweri Museveni, (...)

Sponsored Ad

Mbere y’igitero cy’abitwaje intwaro, abanyeshuri mu shuri ryo muri Uganda bariho baririmba indirimbo z’Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu, nk’uko umugore utuye imbere y’iryo shuri abivuga.

"Maze numva gutaka," nk’uko Mary Masika yabitangarije BBC ducyesha iyi nkuru Iki gitero i Mpondwe cyahitanye abantu hafi 40.

Umutwe ufitanye ihuriro n’uwa Islamic State niwo urimo gushinjwa iki gitero.

Allied Democratic Forces (ADF) yashinzwe mu myaka ya 1990 ufata intwaro ngo urwanye Perezida Yoweri Museveni, uvuga ko Abasilamu bahohoterwa.

Abarwanyi bawo bakorera mu gihugu gituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mpondwe Lhubiriha Secondary School yatewe kuwa gatanu, iri hafi y’umupaka.

Masika avuga ko we n’abandi batuye hano bakuwe umutima n’iki gitero cyamaze hafi iminota 90.

Aganira mu Giswahili, yabwiye BBC ati: "Sindabasha kurya cyangwa kuryama kuva byaba".

Mary Masika, utuye imbere y’iri shuri buri gihe yumvaga abanyeshuri baririmba indirimbo z’Imana mbere yo kuryama

Abanyeshuri ubusanzwe bararirimba mbere yo kuryama – ndetse mbere we n’umukobwa we bagize ngo urusaku barimo kumva rwahagaritse indirimbo ahagana saa yine z’ijoro ni urw’ibyishimo.

Ariko nyuma gato byahise bisobanuka ko hari ikintu giteye ubwoba kirimo kuba mu ishuri, aho abanyeshuri bagera kuri 60 bacumbikaga mu nzu ebyiri ntoya.

Inyeshyamba za ADF zinjiye mu nzu abanyeshuri bararamo, zikoresha imipanga mu gutemagura no kubica mbere yo kubatwikiramo.

Umwe mu miryango y’i Mpondwe washyinguye umugabo n’umuhungu we- Elphanas Mbusa w’imyaka 47 wari umuzamu w’iri shuri na Elton Masereka w’imyaka 17.

Brian Muhindo w’imyaka 15, undi muhungu we nawe wigaga hano we yaburiwe irengero.

Amaraso menshi yumye aracyaboneka ku butaka hanze y’inzu abakobwa bararagamo – bishwe batemaguwe abandi barashwe bagerageza guhunga.

Inzu abahungu bararagamo yari ifunze - bari banze gufungurira inyeshyamba cyangwa se nizo zabafungiranyemo. Izi nyeshyamba zasutse lisansi kuri iyi nzu ziyiha inkongi.

Umunuko w’imirambo uvamo imbere ntiwakwibeshywaho – ibitanda byasigaye ari insiga zumiyeho ibice by’inyama z’umubiri.

Mary Masika avuga ko iki gitero kijya kurangira, ahagana saa 23:30, yumvise umwe mu bateye avugira ku rugi rw’iri shuri abaza bagenzi be niba “akazi karangiye”.

Bavugaga mu Giswahili – ururimi aba hano bahuriraho – nyuma batangira gutera hejuru ngo "Allahu Akbar", bivuga ngo "Imana niyo nkuru".

Avuga ko nyuma y’ibyo umwe muri bo yongeyeho ngo: "Tubashije guhungabanya igihugu cya Museveni".

Perezida Museveni yizeje ko yohereza izindi ngabo nyinshi mu misozi ya Rwenzori, iri ku mupaka wa Uganda na DR Congo, ati: "Ibikorwa byabo…by’ubugwari, ubugome n’iterabwoba…ntabwo bizabarokora.”

Agace ka Mpondwe gasa n’akavanzemo Abasilamu n’Abakristu. Bamwe mu bitabiriye gushyingura abishwe ku cyumweru bari bambaye imyambaro ya kisilamu.

Indi mihango yo gushyingura bamwe mu banyeshuri bishwe yabereye mu yindi mihana iri hafi hano, aho benshi batewe agahinda n’ubugome bwicanywe aba bana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa