skol
fortebet

Uhuru Kenyatta wari witezweho kwirukana M23 yasabye Leta Congo kuganira nayo

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’inyeshyamba za M23 na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye Tshisekedi ko yakwicarana na M23 bakaganira kugira amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi yabivuze, ubwo yari mu mujyi wa Goma aho yafunguye inama yiga kuri gahunda yo kurebera hamwe uko abarwanyi ba M23 bahurizwa hamwe mu buryo buganisha ku gukemura amakimbirane amaze ibihe byinshi muri iki gihugu.
Inama yo kuruyu wa Gatatu, iyobowe na Uhuru Kenyatta, yitabiriwe n’abayobozi (...)

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’inyeshyamba za M23 na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye Tshisekedi ko yakwicarana na M23 bakaganira kugira amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC.

Ibi yabivuze, ubwo yari mu mujyi wa Goma aho yafunguye inama yiga kuri gahunda yo kurebera hamwe uko abarwanyi ba M23 bahurizwa hamwe mu buryo buganisha ku gukemura amakimbirane amaze ibihe byinshi muri iki gihugu.

Inama yo kuruyu wa Gatatu, iyobowe na Uhuru Kenyatta, yitabiriwe n’abayobozi ba leta batandukanye barimo na Minisitiri w’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jean Pierre Bemba.

Uhuru Kenyatta, n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abamwe mu bayobozi ba Congo, bamaze igihe botsa igitutu Leta ya Congo bayisaba kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 umaze umwaka urenga bahanganye n’Ingabo z’iki gihugu.

M23 imaze igihe itangaza ko yiteguye kujya mu mishikirano na Leta ya Congo, yo ikavuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe yakunze kwita uw’iterabwoba.

M23 ku ruhande rwayo na none ivuga ko mu gihe Leta ya Congo yaba yanze ko baganira, ko nayo itazigera yitabira na rimwe gahunda yo guhuriza hamwe abarwanyi bayo, mbere yo kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Impamvu ni uko uyu mutwe wakunze kugaragaza ko ari wo wonyine wubahirije ibyo amasezerano asaba ariko Leta ya Congo yo ikaba itabikozwa.

Mubyo uyu mutwe wasabwaga harimo, guhagarika imirwano hagati ya FARDC na M23, kuva mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye.

Abakurikiranira hafi iby’umutekano wa Congo, bavuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize imbere gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo kurangiza ikibazo ifitanye na M23, aho gushyira mu bikorwa ibyari mu masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa