skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 40 arashinjwa gutera inda imfura ye y’umukobwa w’imyaka 15

Yanditswe: Monday 17, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umukobwa we w’imyaka 15 wigaga mu mashuri abanza.
Uyu mwana wiga wiga mu ishuri ribanzarya St Marie Kamuli mu mwaka wa Karindwi,yatewe inda na Se wahise ajya kwihisha kugira ngo atazakurikiranwaho icyo cyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka byongeyeho akaba ari umukobwa we.
Umuvugizi wa Polisi muri Busoga, Michael Kasadha yatangaje ko ukekwa yavuye iwe ajya kwihisha ahitwa Namwendwa mu gace ka Kamuli (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umukobwa we w’imyaka 15 wigaga mu mashuri abanza.

Uyu mwana wiga wiga mu ishuri ribanzarya St Marie Kamuli mu mwaka wa Karindwi,yatewe inda na Se wahise ajya kwihisha kugira ngo atazakurikiranwaho icyo cyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka byongeyeho akaba ari umukobwa we.

Umuvugizi wa Polisi muri Busoga, Michael Kasadha yatangaje ko ukekwa yavuye iwe ajya kwihisha ahitwa Namwendwa mu gace ka Kamuli kugira ngo atazafatwa n’inzego za Leta.

Michael yagize ati "Ukekwa amaze kubona ko arimo ashakishwa na polisi, yahise ajya kwihisha kugira ngo atazafatwa ndetse ahita ajya kwa sekuru w’umwana wahohotewe."

Nk’uko uwahohotewe abitangaza, avuga ko ise yatangiye kumusambanya ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu kugera mu wa Karindwi amaze no kumutera inda.

Amakuru y’ibanze avuga ko nyina w’uyu mwana yatandukanye na se ubwo yari afite imyaka itatu,icyo gihe yahise asigarana n’uyu Se wamusambanyije.

Ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kamuli mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa