skol
fortebet

Umugabo yasindiye umugore ahita amakuta ubugabo bwe

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda ,Polisi yo mujyi wa Kampala yataye muri yombi umugore ushinjwa gukata ubugabo bw’umugabo we agahita ahasiga ubuzima nyuma y’uko yaraje yasinze amasindira.
Ibi byabereye mu gace kitwa Nabisalu Wasswa Zone ko muri Makindye, mu mujyi wa Kampala, ubwo umugore witwa Biira Joy yakase igitsina cy’umugabo we, Baluku Benson bivugwa ko yabikoze nyuma yo kurwana.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SCP Enanga Fred yavuze ko uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we nyuma y’uko atashye (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda ,Polisi yo mujyi wa Kampala yataye muri yombi umugore ushinjwa gukata ubugabo bw’umugabo we agahita ahasiga ubuzima nyuma y’uko yaraje yasinze amasindira.

Ibi byabereye mu gace kitwa Nabisalu Wasswa Zone ko muri Makindye, mu mujyi wa Kampala, ubwo umugore witwa Biira Joy yakase igitsina cy’umugabo we, Baluku Benson bivugwa ko yabikoze nyuma yo kurwana.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SCP Enanga Fred yavuze ko uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we nyuma y’uko atashye yasinze agatangira kumuniga.

Ati, “ Umugabo yatashye mu rugo yasinze atangira kurwana n’umugore we yahoraga ashinja kumuca inyuma. Ubwo barwanaga umugabo yafashe mu ijosi umugore we atangira kumuniga, nibwo yahise afata icyuma akata ubugabo bwe.”

Ibirego bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye muri Uganda, aho mu 2022 hatanzwe ibirego bigera mu 17,698 mu gihe mu 2021 hatanzwe ibirego 17,533, nk’uko raporo y’umwaka ku bijyanye n’ibyaha byakozwe muri Uganda ibigaragaza.

Ibirego by’ubwicanyi biturutse ku guhohoterwa mu ngo mu 2022 byageze kuri 301 mu gihe mu 2021 byari 376.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa