skol
fortebet

Umupolisi yirasiye kuri Sitatiyo ya Polisi kubera umukunzi we

Yanditswe: Monday 01, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya yiyishe akoresheje imbuda ahita apfa asiga yandikiye umukunzi we amubwira ko ari we Nyirabayazana.

Sponsored Ad

Uwo mupolisi CPL Simon Kitonga kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 ni bwo yiyahuriye aho yakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Timau muri Kenya. Amakuru avuga ko yiyahuriye aho yabaga mu icumbi ry’abapolisi.

Uwo mupolisi yiyahuye hashize amwanya asezeye ku mukobwa bakundanaga akoresheje inyandiko yamwandikiye amumenyesha ko ari we umuteye kwiyahura.

Ubuyobozi bwa polisi yo mu karere ka Buuri West bwatangaje ko kugira ngo hamenyekane uburyo yiyahuyemo bumvise urusaku rw’isasu yirashe ubwo yiyicaga akoresheje imbunda yakoreshaga mu kazi ko gucunga umutekano.

Ubwo abayobozi ba polisi binjiraga mu nzu yabagamo basanze umurambo we hasi uryamanye mu maraso amaze gupfa iruhande rwe hari imbuda yo mu bwoko bwa AK 47.

Polisi yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mupolisi yirashe isasu risohoka rinyuze mu gutwi kwe kw’iburyo. Mu nyandiko yanditse mbere yo kwirasa yavuze ko yababajwe n’umukunzi we bahujwe n’undi muntu.

Urwego rushinzwe gukora iperereza ku byaha (CSI) nyuma yo kuhagera bagakora iperereza, umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nanyuki.

Mu gihugu cya Kenya, abapolisi 12,000 bahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse bamwe bahura n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’ubundi buterwa n’ibibazo by’imibanire n’ibituruka mu miryango yabo no kuba ubuzima burushaho guhenda ndetse bikavugwa ko hari umubare munini w’abashinzwe umutekano biyahuye mu mwaka ushize.

Ivomo: Kenyans.co.ke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa