skol
fortebet

Undi muyobozi ukomeye wo muri Uganda yishwe arashwe

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku ya 30 Gicurasi 2023, nibwo umunyamategeko w’imyaka 45, Ronald Mukisa wo muri Uganda, yarasiwe iwe murugo.
Polisi y’ako gace byabereyemo yatangaje ko Mukisa yishwe ubwo yari atashye ageze mu rugo rwe.
Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko abaturanyi ba Mukisa bumvise urusaku rw’amasasu ubwo uyu munyamategeko yaparikaga imodoka ye ahagana saa tanu z’ijoro za Uganda.
Yongeyeho kandi ko uwo umugizi wa nabi utaramenyekana yamurashe inshuro nyinshi, (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku ya 30 Gicurasi 2023, nibwo umunyamategeko w’imyaka 45, Ronald Mukisa wo muri Uganda, yarasiwe iwe murugo.

Polisi y’ako gace byabereyemo yatangaje ko Mukisa yishwe ubwo yari atashye ageze mu rugo rwe.

Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko abaturanyi ba Mukisa bumvise urusaku rw’amasasu ubwo uyu munyamategeko yaparikaga imodoka ye ahagana saa tanu z’ijoro za Uganda.

Yongeyeho kandi ko uwo umugizi wa nabi utaramenyekana yamurashe inshuro nyinshi, arangije ahita yurira moto yari imutegereje arahunga.

Polisi yasabye buri wese waba afite amakuru yerekeye ibyo byabaye gufatanya na yo mu iperereza. Impfu ziturutse ku kurasana zikomeje kwiyongera muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa