Updates:Intambara ya Ukrain n’Uburusiya kugeza ubu! Ibitwaro binini, abapfa, ibivugwa n’ibitavugwa
Yanditswe: Friday 04, Mar 2022
Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare muri uyu mwaka, mu ijambo Perezida Vladimir Putin yavugiye kuri televiziyo y’u Burusiya, maze atungura Isi, ahita atangaza ko atangije ku mugaragaro ibikorwa bidasanzwe by’a Gisirikare kuri Ukraine ndetse anaburira uwo ariwe wese uzagerageza kwitambika ibikorwa bye ko azahura n’akaga atigeze abona na rimwe.
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yahise atangiza ibitero kuri Ukraine, aho mugihe cy’icyumweru iyi ntambara imaze itangiye mu minsi irindwi gusa imaze guhitana abasaga 350 muri Ukraine mu gihe abasaga 1600 bakomeretse. Ni mu gihe kandi abasaga miliyoni bamaze guhungira mu bihugu bihana imbibi na Ukraine.
Kugeza kuri ubu ibitero by’ingabo z’Uburusiya kuri Ukraine birakomeje, aho izi Ngabo zizengurutse Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gihe izindi zatangiye kwigarurira indi mijyi hirya no hino mu gihugu.
Ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa u Burusiya ngo barebe ko Putin yacika intege agahagarika ibitero kuri Ukraine, icyakora bisa nk’aho nta musaruro ufatika biri gutanga.
KANDA HANO USOBANUKIRWE BYINSHI KU NTAMBARA YA UKRAINE N’UBURUSIYA
Ibitekerezo
Kisoro muramba muramba