skol
fortebet

USA yasabye Leta Tshisekedi gufatira ibihano abapolisi bakubise abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku ya 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken yagiranye ikiganiro kuri telephone na Perezida Felix Tshisekedi amusaba gufatira ibihano bamwe mu ba Polise bagaragaye bagirira nabi abaturage n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri DRC.
Nyuma y’iki kiganiro ,Ibiro bikuru by’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga, bwatangaje ko mu by’ingenzi Antony Blinken yaganiye na Perezida Tshisekdi, harimo (...)

Sponsored Ad

Ku ya 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken yagiranye ikiganiro kuri telephone na Perezida Felix Tshisekedi amusaba gufatira ibihano bamwe mu ba Polise bagaragaye bagirira nabi abaturage n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri DRC.

Nyuma y’iki kiganiro ,Ibiro bikuru by’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga, bwatangaje ko mu by’ingenzi Antony Blinken yaganiye na Perezida Tshisekdi, harimo gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo , kubahiriza amahame ya Demokarasi nyuma yaho Polisi ya DR Congo, iheruka kwibasira Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi .

Antony Blinken , yabwiye Perezida Felix Tshisekedi, ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitashimishijwe n’imyitwarire ya Polisi ya DR Congo mu kwibasira no guhutaza abatavuga rumwe n’Ubutegetsi ,ubwo bari mu myigagarambyo yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu murwa mukuru Kinshasa.

Anthony Blink, yibukije Perezida Felix Tshisekedi ,ko Abanye congo bafite uburengenzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo n’ibibashishikaje muri politiki n’imiyoborere ya DR Congo .

Ati:” Ubwo ni uburengenzira bw’ibanze bw’Abanye congo kandi ni ishingiro rya Demokarasi . Dushigikiye Uburenganzira bw’Abaturage ba DR Congo mu kugaragaza ibibashishikaje n’ ibitekerezo byabo ku miyoborere na Politiki ya DR Congo binyuze mu myigaragambyo ituje.”

Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga,yakomeje avuga ko, igihugu cye(USA) gifite ubushake bwo gushyigikira no gutera inkunga amatara atarimo uburignya ateganyijwe muri DR Congo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa