skol
fortebet

Uwashakaga kwica Perezida Donald Trump yakatiye umwaka 1

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Umusore washakaga kwica, Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora, Leta zunze ubumwe za Amerika ahigitse Hillary Clinton, yakatiwe gufungwa umwaka umwe.
Ubwo Perezida Donald Trump yari i Las Vegas mu bikorwa by’amatora ashakisha amajwi, abamurinda bikanze umusore wari ufite imbunda. Icyo gihe Perezida Donald yahise ahungishwa avaho ndetse n’ikiganiro yatangaga gihagarikwa iminota micye.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu musore yahise afatwa arafungwa. Mu ijoro rakeye nibwo yagejejwe imbere (...)

Sponsored Ad

Umusore washakaga kwica, Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora, Leta zunze ubumwe za Amerika ahigitse Hillary Clinton, yakatiwe gufungwa umwaka umwe.

Ubwo Perezida Donald Trump yari i Las Vegas mu bikorwa by’amatora ashakisha amajwi, abamurinda bikanze umusore wari ufite imbunda. Icyo gihe Perezida Donald yahise ahungishwa avaho ndetse n’ikiganiro yatangaga gihagarikwa iminota micye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu musore yahise afatwa arafungwa. Mu ijoro rakeye nibwo yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranweho icyaha cyo gushaka kwica Perezida, urukiko rwemeza ko afungwa umwaka umwe.

Uko ni ko Donald Trump yacikishijwe kugirango atamwica

Uyu musore ukomoka mu Bwongereza yageze muri Amerika adafite urwandiko rumwemerera kuhatura nk’uko bimwe mu binyamakuru byabitangaje. Bivuga ko uyu musore ashobora kurekurwa igihe yaba amaze amezi ane muri gereza.

Donald Trump yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1946 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umushabitsi(Businessman) akaba n’umunyemari ufite amamiliyari y’amadolari akaba n’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’aba- républicain.

Trump ni umushoramari mu bikorwa bitandukanye birimo sosiyete z’ubucuruzi bw’inyubako ndende muri Amerika. Izwi ni nka Trump Tower, iri muri Leta ya New York ndetse n’indi afite muri Atlantic City yitwa Trump Taj Mahal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa