skol
fortebet

Abapangayi batinze kwishyura nyir’inzu none yazikuyeho inzugi zose abakupira n’amazi n’umuriro

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mu Gihugu cya Kenya, imwe mu miryango ikodesha kugeza ubu iri kurara mu macumbi atagira inzugi, umuriro ndetse n’amazi nyuma yo gukurwamo na nyiri amazu kubera ko aba bakodeshwa batinze kwishyura ubukode bw’ukwezi kwa 3.

Sponsored Ad

Iyi miryango iba mu nyubako ya Limpopo Plaza ihereye mu gace ka Witethie, bavuze ko nyir’amazu witwa Francis Kamau, ku tariki ya 6 Mata nimugoroba, yaje agakuramo inzugi ndetse ugakupa umuriro n’amazi ku macumbi yabo.

Aba bapangayi bakomeje bavuga ko uyu mugabo Kamau yaje yitwaje ibyuma bifungura imisumali iba ifashe urugi n’inyundo ndetse n’urukezo rukata ferabeto. Uyu nyir’inzu ngo yavaga mu nzu(aho buri mupangayi aba) imwe ijya mu yindi ariko buri nzu agezemo asiga akuyemo urugi kuri buri mupangayi wese utari wakishyuye Ukwezi kwa gatatu.

Inyubako ya Kamau yise Limpopo Plaza, yayikuyemo inzugi zose, ngo azagaruka akureho n’amati niba abapangayi batamwishyuye vuba.

Iyi nzu babamo ngo ifite ibyuma 17, aho buri mupangayi wese yishyura amashilingi ibihumbi 3000 ya kenya buri kwezi. Imiryango y’inzu irindwi yose yakuwemo inzugi na nyir’inzu ubundi usanzwe yibera kure yaho iyo nzu ye iherereye.

Umwe mu bapangayi aganira n’ikinyamakuru K24 digital, yavuze ko amasezerano yabo na nyir’inzu, abemerera ko bashobora kugeza ku minsi icumi ya buri kwezi bakishyura amafaranga y’ideni ku bukode nyuma.

Ambrose ondeeo, ukora akazi k’ububaji ko gukora intebe n’ibindi bikoresho biva mu mbaho, na we uri mubakiliya b’iyi nzu ya Kamau, yavuze ko ibikorwa bye byagizweho ingaruka na Coronavirus ku buryo bimugoye cyane kubona uko yishyura ikode muri iki gihe. Yagize ati:

Abakiriya barabuze ntaho wababona. Nta muntu numwe uri kugura cyangwa ngo akoreshe igikoresho.

Yakomeje avuga ko kuwa Mbere nimugoroba yavuye ku kazi atashye mu rugo asanga inzu abamo yakuwemo urugi, umuriro n’amazi byahagaritswe. Yagize ati:Nahamagaye nyir’inzu kuri telefone nsanga telefone ye ntihari. Nyuma nongeye kumuhamagara telefone icamo ariko ntiyayitaba.

Birababaje kuba yarafashe uriya mwanzuro wo gukuramo inzugi ndetse akanadukupira umuriro n’amazi kandi itariki ntarengwa yo kumwishyura yari itariki icumi ntiyari yakageze. Ibi nta bumuntu burimo.

Uyu mupangayi yavuze ko ibi byatumye barara badasinziriye bacunga umutekano w’ibikoresho byabo ngo abajura batabyiba kubera ko nta nzugi zari mu nzu. Yagize ati:

Bamwe muri twe umunsi ukurikiyeho ntibigeze bajya ku kazi kubera ko banze gusiga inzu zifunguye kandi harimo ibintu byabo. Icyo twakoze ni ugufata amarido yo mu madirisha tuyakinga mu miryango ahavuye inzugi ngo twirinde ubukonje bwa nijoro. Abana bato ubukonje bwabagezeho bikomeye.

Lucy Njeri, umubyeyi w’abana batatu, umucuruzi mu isoko rya Witethie, iri soko ryarafunzwe kugirango hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, na we ukodesha muri iyi nzu ya Kamau, yavuze ko kubura amazi byabateye ibyago bikomeye birimo no kuba ba kwandura indwara ziterwa n’umwanda. Yagize ati:

Ubu ndi mu rugo. Birakomeye cyane kubona amafaranga nishyura inzu ya buri kwezi kubera ibyo bibazo byose. Ndasaba Kamau kutwihanganira akumva ibibazo byacu natwe tutiteye, akumva ko tudashaka kumwambura ikode.

Ikinyamakuru K24 Digital cyageze aho iyo nzu ikodeshwa ihereye ngo barebe koko niba ibyo abapangayi bavuga byaba ari ukuri. Bahageze basanze ari ukuri, aho basanze umwanda ari wose mu nzu aho nta mazi baherukaga, ibisigazwa by’ibiribwa byari binyanyagiye hirya no hino aho ngaho.

K24 Digital yegereye nyiri ayo mazu maze ayitangariza ko yafashe umwanzuro wo gukuramo inzugi mu nzu ye, kubera ko abakodeshwa be batinze cyane kumwishyura Ukwezi kwa gatatu. Yagize ati:

Sinzigera mbemerera kuguma mu nzu yanjye igihe kirekire niba batanyishyuye. Nabakoreye biriya ngo bamvire mu nzu none ndabona bakomeje kuyigumamo. Ngiye gusubirayo vuba noneho nkureho n’amabati.

K24 digital yaje kumenya ko inzugi uyu mugabo yakuye muri iyo nzu yazibikije ku ncuti ye.

Ibi bije nyuma y’ikindi kibazo gisa niki, giheruka kuba mu gace ka Eldoret mu cyumweru gishize ku tariki ya 3 Mata, aho umuryango ugizwe n’umugabo, umugore we ndetse n’umwana w’umukobwa w’ukwezi kumwe, wamaze iminsi itatu hanze mu bukonje nyuma yaho umugore wabakodeshaga inzu ayikuyeho igisenge cyo hejuru kubera ko batinze kumwishyura amashilingi ya Kenya maganatanu (KHS500).

Jane Bosibori, umugore yavuze ko yishyuye amashilingi ibihumbi 3500 (Ksh3500) mu bihumbi 4000 (Ksh4000) bagombaga kumwishyura, bivuze ko bari bamusigayemo amashilingi maganatanu (Ksh500) yonyine. Gusa ngo yaje gutungurwano kubona kuwa Gatanu nyuma ya saa sita, nyir’inzu yohereje abasore ngo baze bakureho igisenge ku nzu babamo y’icyumba kimwe. Yagize ati:

Nyir’inzu yavuze ko niba tudashoboye kwishyura ayo mashilingi 500 tuva mu nzu ye.

Uyu mugore yabwiye K24 ko umugabo we akora akazi k’ubushoferi ko atari guhita abona amafaranga kubera ko akazi kabo kahagaze kubera Coronavirus. Yagize ati:

Iminsi micye ishize amafaranga twari dufite twarayamaze. Niba inzu ye tunayivuyemo, ni hehe tuzajya kuba tukabona amafaranga yo kwishyura ubukode inzu ihendutse?

Umugabo w’uyu mugore, David Juma na we yavuze ko yatunguwe bikomeye n’icyemezo cy’uyu mugire nyir’inzu. Yagize ati:

Ntitwigeze na mbere hose, twanga cyangwa ngo dukererwe cyane kumwishyura.

Abaturanyi bo bavuze ko uyu mugore nyir’inzu, ari umugome kandi ko arakara ubusa. Bavuze ko yashatse gukura mu nzu aba bapangayi be, yitwaje ikintu cyo kuvugango, batinze kumwishyura.

Bosibori yakomeje we avuga ko uyu mugore yageze naho amubwira amagambo yo kumusesereza, aho yamubwiye ngo areke umugabo we ashakane n’umukire.

Shakana n’umugabo w’umukire uzajya agukemurira ibibazo byose by’amafaranga.

K24 Digital yagerageze kuvugana n’uyu mugore nyir’inzu ariko ntiyigera afata telefone yabo ndetse ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi yandikiwe. Bosibori ndetse n’umugabo we bahisemo kuguma kuba muri iyi nzu itagira igisenge kugeza babonye amashilingi basabwa ngo bishyure ubundi igisenge gisubizweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa