skol
fortebet

Amashusho ya Patrick ufite umugore n’abana 3 ari gusambana na Mubyara we utarageza imyaka y’ubukure yateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 y’umugabo wo muri Kenya uzwi nka Patrick Ayoyi Ajunga yafashe ari gusambana na Mubyara we akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ari nako yavugishije abatari bake muri kiriya Gihugu.

Sponsored Ad

Abantu bakomeje kwibasira uyu mugabo nyuma yo kureba amashusho yashyizwe kuri internet ku mugoroba wo ku cyumweru gishize tariki 16 bikozwe n’abaturanyi be,Uyu mugabo bikaba bivugwa ko yasambanye n’uyu mubyara we ubwo umugore we yari yagiye kubonana n’inshuti ze ahazwi nka Chama muri Amalemba.

Iyi ni Screenshot yo muri ayo mashusho

Uyu Munyakenya yaguye mu kantu nyuma yo kubona aya mashusho yakwirakwijwe ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,hagaragaramo uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko ataruzuza n’imyaka y’ubukure ari hejuru ya Patrick ari kumusambanya.

Nyuma yo kugaragara kw’aya mashusho,abashinzwe umutekano muri Kenya,bahise bashakisha Patrick maze bamuta muri yombi.

Uyu mugabo ufite umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’abana batatu,biravugwa ko ari we wifatiye aya mashusho.

Uyu niwe mwana w’umukobwa uvugwa muri ayo mashusho

Ubwo yagezwaga kuri Polisi,yavuze ko ari we wifatiye aya mashusho ari gusambana n’uyu mwana w’umukobwa gusa agahakana ibyo kuvuga ko ari munsi y’imyaka y’ubukure.

Patrick yakomeje avuga ko aya mashusho yayafashe mu mwaka wa 2017 yishimisha,kandi ngo muri icyo gihe uyu mwana w’umukobwa yari afite imyaka 20 atari munsi y’imyaka y’ubukure nkuko byakomejwe kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga,ndetse yongeyeho ko uyu mukobwa ubu yamaze no gushaka umugabo.

Patrick yongeyeho ko aya mashusho amaze imyaka itatu afashwe nyuma y’uko hari umuntu wamwibye telefone ari nawe avuga ko yayakwirakwije.Kugeza ubu Patrick aracyari mu maboko ya Polisi aho akiri gukorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa