skol
fortebet

Amerika mu rugamba rwo kweguza umuyobozi wa OMS ngo bitewe n’uko bemeye kuyobywa n’Ubushinwa kuri Coronavirus

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bukangurambaga bwo kurwanya umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), Umunya-Ethiopia Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye gishobora gufatira inkunga gitanga muri OMS, kubera ko uwo muryango warangaye ku cyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abasaga ibihumbi 82 ku isi.

Trump yavuze ko OMS yemeye kuyobywa n’u Bushinwa, bagatinda gutangaza ko Coronavirus ari icyorezo gikomeye kizashyira ubuzima bwa benshi mu kaga, avuga ko kubera iyo mpamvu bagiye kureba niba batahagarika inkunga icyo gihugu cyageneraga OMS.

Hari abandi bambari ba Trump banenze OMS bayishinja kugendera ku makuru y’ibinyoma yahabwaga n’u Bushinwa.

Umusenateri wo mu ishyaka ry’aba-Républicains ari naryo Trump abamo, Lindsey Graham, yavuze ko nta nkunga muri sena bazongera kwemeza igenewe OMS. Ati:

Ni njye uyoboye komite ishinzwe gusaranganya amafaranga. Ntabwo nzemera ko OMS ihabwa inkunga ikiyobowe n’abayiyoboye ubu. Batakarijwe icyizere, babigenzemo gahoro, boroheye cyane Abashinwa.

Senateri Marco Rubio mu cyumweru gishize nawe yasabye Tedros Adhanom Ghebreyesus kwegura.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, abinyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatatu yamaganye ibikorwa bya Amerika byo kwibasira Tedros. Yagize ati:

Natangajwe no kumva iby’ubukangurambaga bwa Amerika bwibasira ubuyobozi bwa OMS. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye OMS na Dr Tedros. Abantu bakwiriye gukomeza kurazwa ishinga no gushyira hamwe bakarwanya COVID-19. Igihe cyo kubazwa inshingano kizagera.

Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, na we yamaganye ibiri gushinjwa OMS, rimwe mu mashami ya Loni. Yagize ati:

Ku bw’Umunyamabanga Mukuru [Antonio Guterres], biragaragara ko OMS yakoze akazi gakomeye kuri COVID-19 haba mu gufasha ibihugu mu kugezwaho ibikoresho, gutanga amahugurwa no gutanga amabwiriza. OMS iragaragaza imbaraga z’imikorere y’ubuvuzi ku Isi.

Abanyafurika barimo abakuru b’ibihugu nabo bunze mu rya Faki Mahamat, bavuga ko ku bwa Dr Tedros OMS iri gukora akazi gakomeye.

Nka Perezida wa Namibia, Hage G Geingob yagize ati “Ndemeranya nawe muvandimwe (Faki Mahamat), OMS ku buyobozi bwa Dr Tedros yaharaniye ubufatanye mpuzamahanga mu gihe bukenewe cyane. Reka dukomeze gufatana urunana, dushyire umutima ku by’ingenzi byo gutabara ubuzima.”

Kuva Trump yajya ku butegetsi yagiye anenga cyane amafaranga igihugu cye gishyira mu miryango mpuzamahanga, avuga ko ari menshi agatuma ibikorwa bireba igihugu by’umwihariko bidakorwa.

Nko mu itegurwa ry’ingengo y’imari muri Gashyantare, ubutegetsi bwa Trump bwasabye ko inkunga yahabwaga OMS igabanywa, ikava kuri miliyoni 122 z’amadolari ikajya kuri miliyoni 57.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa