skol
fortebet

Barack Obama yasabiwe gusubizwa mu gihugu afitemo inkomoko agafungwa

Yanditswe: Friday 26, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Barack Obama wabaye Perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabiwe n’abaturage gusubizwa mu gihugu afitemo inkomoko agafungwa, nyuma y’aho umwe mu bakomoka mu muryango we agaragaje icyemezo cy’amavuko cyemeza ko yavukiye muri Kenya.

Sponsored Ad

Ni ubusabe Abanyamerika boherereje Donald Trump nyuma y’icyemezo cy’amavuko cyashyizwe hanze n’umwe mu bakomoka mu muryango we witwa Malik Obama, aho ba nyina bombi bava inde imwe .

Obama aabaye Perezida wa mbere w’umwirabura, akanaba perezida wa 44 mu bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko iki cyemezo cy’amavuko kigaragaza, yavukiye muri Kenya mu bitaro bya Mombasa Coast General mu 1961.

Si inshuro ya mbere umuvandimwe wa Barack Obama, Malik Obama ashyira hanze izi mpapuro z’amavuko agerageza guhangana nawe.

Ibi byatumye abatavuga rumwe na Obama basaba Trump ko Obama asubizwa muri Kenya amazina ye agakurwa mu bitabo bya Amerika. Uwitwa Jonathan Nightfire yagize ati:

Barack Obama wiyita ko ari Perezida wa 44 wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavukiye i Mombasa. Akwiye kwoherezwa muri Kenya aho yaturutse.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko impapuro z’amavuko ye ari impimbano nta kuri kurimo, Amerika nk’igihugu cy’igihangage, bigoye ko umuntu ko yabeshya kugera aho yegukanya umwanya wa Perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa