skol
fortebet

Bobi Wine yahawe imodoka ihenze cyane igendamo abaperezida,ifite uburinzi buhambaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyapolitiki wo muri Uganda akaba n’umuhanzi Robert Kyaguranyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine, yahawe imodoka idatoborwa n’amasasu.Iyi modoka Bobi Wine yahawe ni imwe mu modoka zihenze cyane zigendamo abanyacyubahiro cyane cyane abakuru b’ibihugu.

Sponsored Ad

Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avugako yayihawe n’abari bamushyigikiye mugihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajweko yatsinzwemo na Perezida Museveni bari bahanganye.

Mu butumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP).

Bobi Wine yavuzeko abarwanashyaka be bitanze cyane mugihe yari mubikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose.

Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n’amasasu yagaragaye yambaye mugihe yiyamamazaga.

Ni imodoka ihenze cyane

Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarahihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.

Bobi Wine yashyize hanze iby’umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki ni umwe mubanyapolitiki bafite abakunzi benshi mu Uganda.

Yatsinzwe na Perezida Museveni mu matora aheruka ariko kugeza ubu Bobi ntaremera ibyavuye mu matora avugako yibwe amajwi kuko ariwe watsinze ndetse yatanze ikirego murukiko rw’ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.


Iyi modoka ifite uburinzi buhambaye

Ibitekerezo

  • Ariko muzarebe ibijyanye n’amafoto muduha. ntabwo agaragara neza kuri uru rubuga sinamenya niba biterwa na design ya website ariko amafoto ya hano yose ntabwo akeye ugereranyije nahandi

    Ariko muzaturebere uburyo twajya tureba amafoto akeye, niba biterwa na design ya website sinzi ariko ugereranyije n’ahandi amafoto ya hano ntagaragara neza. murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa