skol
fortebet

Covid-19: U Rwanda ruri mu bihugu 4 byo muri Afurika bitemerewe kugirira ingendo mu Bubiligi

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihe icyorezo Covid-19 gikomeje kuvuza ubuhuha ku Isi, Ububiligi bwahisemo gufunga imipaka ku baturage bakomoka muri Algeria, Maroc, Tunisia ndetse n’ u Rwanda.

Sponsored Ad

Iki cyimezo kireba n’ abanyarwanda cyafatiwe ibihugu 14 biri hanze y’ Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi Byunze Ubumwe(EU).

Ububiligi bwiyemeje gufungira inzira abanyamahanga barimo n’ abanyarwanda nyuma y’ aho Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi Byunze Ubumwe(EU) ndetse n’ Ubufaransa bwemeje ko ibi bihugu bine birimo Algeria , Maroc ndetse na Tunisia byagerageje gukumira no kwitwararika ku mabwiriza nshingiro y’ isuku yatumye COVID-19 idakwirakwira cyane mu baturage.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga w’ Ububiligi, Arnaud Gaspart yavuze ko igihugu cye kigomba kwirwanaho mu gukumira Covid-19 nubwo hari intambwe yatewe mu kwirinda kw’ ibihugu umunani nka Serbie, Thaïlande, Algérie, Maroc, Tunisie, Géorgie, Monténégro ndetse n’ u Rwanda.

Mu gihe Ububiligi bukomeje gutsimbarara ko bufunze imipaka yabwo hari ibigugu nka Uruguay, Australie, Nouvelle-Zélande, Corée , Japon, Canada; ndetse na Chine nabyo byiyemeje ko nta mubiligi uzemererwa kurenga imbibi zabyo, nk’ uko F24 yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa