skol
fortebet

Eddy Kenzo yongeye atakambira Guverinoma ya Uganda

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Eddy Kenzo umaze igihe kinini yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire yahamaye umuvugizi w’inteko ishingamategeko ya Uganda kugira amufashe kugaruka mu gihugu kuko uburyo bwose bwo kuba yagaruka ku ivuko butagikunze kuko yashiriwe.

Sponsored Ad

Eddy kenzo yaheze hanze y’igihugu avukamo kubera gahunda ya Guma mu Rugo yari yafashwe na Uganda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gusa yagiye atabaza kenshi asaba ubufasha kugeza n’ubwo yagwatirije imodoka ye kugirango abashe kubona n’ibyo gufungura kuko yarimo agubwa nabi n’ibiryo byo muri Cote d’Ivoire, nubwo nyuma yaje kubona ubufasha bw’umukobwa wo muri Uganda urimo kumufasha n’ubungubu.

Kadaga Rebecca yasobanuye ko yakiriye telefone ya Eddy Kenzo ” Nahamagawe na telefone ya Eddy Kenzo avuga ko yaheze muri Cote d’voire, aho yari yagiye kuririmba gahunda ya Guma mu rugo imusanga hanze none ntabwo ameze neza, ibyo yari afite byose yarabitanze, nta mafaranga yo kwishyura indege asigaranye”. Aha umuvugizi w’inteko ishingamategeko yavugaga uburyo Eddy Kenzo yamuhamagaye.

Nyuma yo guhamagarwa akakwa ubufasha Kadaga Rebecca yavuze ko agiye kubimenyemesha minisitere y’ububanyi n’amahanga ndetse anabibwire president Museveni kugirango barebe uko uyu muhanzi yava hanze y’igihugu akagaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa