skol
fortebet

Igikomangoma Harry yavuye i Bwami mu Bwongereza kuko ngo kugumayo byamwangirizaga ubuzima bwo mu mutwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Igikomangoma Harry avuga ko yasize umuryango w’i Bwami mu Bwongereza akajya gutura muri California kuko yari afite ubwoba ko ‘amateka mabi yazisubiramo’.

Sponsored Ad

Ibyo Harry yabivuze aganisha ku nkuru ibabaje ya Nyina umubyara, Diana, wapfuye afite imyaka 36 aguye mu mpanuka y’imodoka i Paris, akurikiwe n’Abapaparazi, nk’uko byatangarijwe mu kiganiro Igikomangoma Harry ari kumwe na Meghan bagiranye na Oprah Winfrey.

Harry ufite imyaka 36 nawe, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya ‘CBS’, uduce tumwe twacyo tukaba twaratangajwe ku wa mbere tariki 1 Werurwe 2021 mu gihe ikindi gice kizatazangazwa tariki 7 Werurwe 2021.

Aganira na Oprah Winfrey, Harry yavuze ibihe bigoye umubyeyi we Diana yanyuzemo ubwo yafataga umwanzuro wo kuva mu Muryango w’ubwami bw’Ubwongereza.

Yagize ati “Niyumva nk’uwatuye umutwaro kandi ndishimye kuba nicaye hano nkuvugisha ndi kumwe n’umugore wanjye iruhande rwanjye. Kuko biragoye kwiyumvisha uko byari bimumereye (Diana), gukora urugendo nk’uru wenyine muri ya myaka yose. Byari ibintu bikomereye buri muntu muri twe, ku buryo nta wabyumva, ariko nibura kuri buri muntu yari afite undi, twari kumwe”.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo ya CBS witwa James Corden mu cyumweru gishize, Harry yavuze ko yavuye i Bwami kuko ngo kugumayo byamwangirizaga ubuzima bwo mu mutwe.

Harry yabwiye uwo munyamakuru ko itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryatumaga abaho ubuzima bugoye, ku buryo byamwangirizaga ubuzima bwo mu mutwe. Gusa yakomeje gushimangira ko atitandukanije n’umuryango w’ubwami bwo mu Bwongereza nubwo yagiye gutura ahandi.

Yagize ati “Nakoze iby’umugabo wese washatse, akaba ari Ise w’abana yakora, numva nshaka kugira umuryango wanjye ahandi, ariko ntitwitandukanyije n’umuryango w’i Bwami. Sinzigera nitandukanya n’umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, nzahora ntanga umusanzu wanjye”.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa