skol
fortebet

Imfungwa zirenga 1,400 zari zifungiwe muri gereza ya Kangbayi zatorokeshejwe n’inyeshyamba za ADF-NALU

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nyuma y’igitero abitwaje intwaro bagabye muri gereza ya Kangbayi iri rwa gati mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, imfungwa 1,455 zari zihafungiye zatorokeshejwe.

Sponsored Ad

Amakuru ava mu bayobozi n’abashinzwe umutekano muri Beni, avuga ko icyo gitero cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF-NALU wo muri Uganda wari ufite abarwanyi bafungiye muri iriya gereza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Beni, Modeste Bakwanamaha, yabwiye Radiyo zitandukanye zikorera muri kariya gace ko inyeshyamba zagabye igitero cy’uruhurirane, kimwe kigabwa kuri gereza ikindi kigabwa ku birindiro by’ingabo zacungaga umutekano w’iriya gereza. Yagize ati:

Habaye igitero cy’uruhurirane kuri gereza ya Kangbayi no ku musozi uyitegeye ingabo zihagararaho kugira ngo ziyigenzure neza. Twahuye n’iki gitero cy’uruhurirane nk’uko mwumvise urusaku rw’amasasu, gusa ku bw’amahirwe make ni uko abagabye igitero baje ku bwinshi banitwaje ibikoresho by’amashanyarazi byo guca imiryango ya gereza, kandi bashoboye gukuramo umuryango imfungwa zose ziragenda.

Uyu muyobozi yavuze ko inyeshyamba zabasigiye imfungwa zitarenze 110 mu zirenga 1000 zari zifungiye muri iriya gereza.

Sosiyete Sivile yo muri Beni yatangaje ko kugeza Ejo ku wa Mbere gereza ya Kangbayi yari ifungiyewemo imfungwa zirenga 1,500 zirimo abarwanyi b’imitwe ya ADF na Mai-Mai.

Amakuru agezweho avuga ko mu mfungwa zari ziri muri iriya gereza, 122 zonyine ari zo zanze gusohoka, mu gihe mu zari zatorotse hamaze gufatwa 14, na ho ebyiri zikaba zapfuye.

Actualité.cd yavuze ko ziriya mfungwa zatorotse, mu gihe hari hamaze igihe hasabwa ko imfungwa ruharwa zavanwa muri iriya gereza iri hafi y’agace zikoreramo ibikorwa byazo byo guhungabanya umutekano, zikimurirwa mu zindi gereza zifite umutekano, nk’iya Angenga muri Equateur.

Si ubwa mbere iriya gereza ya Beni igabwaho igitero imfungwa zigatiroka. Muri Kamena 2017, aba Mai-Mai bafatanyije na ADF bayigabyeho igitero, bacikisha imfungwa 930 izindi 11 zihasiga ubuzima.

Ibitekerezo

  • Njyewe nsanga izi nterahamwe zabasilamu iyo zifashwe bagombye guhita bazirangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa