skol
fortebet

Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Inkoko y’Isake yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y’isake itemewe n’amategeko, yishe sebuja mu majyepfo y’Ubuhinde.

Sponsored Ad

Nyir’iyi nkoko yamuteye icyo cyuma ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.

Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy’imirwano y’isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru.Iyo sake yafungiwe kuri stasiyo ya polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko.

Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga. Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n’icyo cyuma yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.

Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no gutegura imirwano y’isake, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza. Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Indian Express.

Imirwano y’isake yaciwe n’amategeko y’Ubuhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw’icyaro nk’aho muri leta ya Telangana, aho myinshi ikorwa mu gihe cy’iserukiramuco ry’abo mu bwoko bw’aba Hindu rizwi nka Sankranti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa