skol
fortebet

Intwaro nyinshi zari zitwawe magendu zafatiwe hafi ya Somalia[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Igisirikare cyo mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko ubwato bwacyo bwa gisirikare, USS Winston S. Churchill, bwafashe intwaro zajyanwaga magendu mu mato abiri mato mu gikorwa cyakorewe mu mazi mpuzamahanga hafi y’inkombe za Somalia.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyabaye ku itariki 11 na 12 Gashyantare, ariko aya makuru nibwo agishyirwa ahagaragara.

Mu itangazo cyahshyize ahagaragara, Igisirikare cya Amerika cyavuze ko “intwaro zafashwe zigizwe n’ibihumbi by’imbunda za AK-47, imbunda za machine gun, imbunda za ba mudahusha, izirasa grenade n’izindi.”

Aho izi ntwaro zari ziturutse n’aho zari zijyanwe ntabwo haramenyekana neza nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ikomeza ivuga.

Abayobozi ba Somalia bavuganye n’iki kinyamakuru ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko izi ntwaro zishobora kuba zari zaratumijwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab umaze imyaka isaga 10 urwanya Leta ya Somalia.

Ku rundi ruhande ariko, ikinyamakuru ABCNews kiravuga ko umwe mu bayobozi b’ingabo za Amerika nawe utifuje kumenyekana kuko nta burenganzira yahawe bwo kuvuga ku ifatwa ry’izi ntwaro, yavuze ko hari ibimenyetso bimwe bigaragaza ko izo ntwaro zishobora kuba zari zijyanwe muri Yemen.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, ubu bwato bw’igisirikare cya Amerika bwahagaritse amato abiri mato barayasaka ngo harebwe ko adapakiwe imizigo itemewe mu rwego rwo kurinda umutekano mu mazi y’akarere. Yongeyeho ko abari mu bwato barekuwe nyuma y’iki gikorwa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa