skol
fortebet

Kinshasa hagaragaye inkingi ya mpande eshatu y’amayobera (monolithe) yishinze mu butaka[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Mu cyumweru gishize mu gace ka Bandalungwa ku muhanda witiriwe Kasa-Vubu mu mujyi wa Kinshasa ho muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hagaragaye inkingi ya mpande eshatu y’amayobera (monolithe) yishinze mu butaka.

Sponsored Ad

Inkuru y’iyi nkingi ya mpandeshatu ibonerana yatangiye kuvugwa cyane kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021 ku mbuga nkoranyambaga, ubwo abantu benshi barimo na Guverineri wa Kinshasa, Gentiny Ngobila bayihururiraga.

Iki kintu kidasanzwe cyayobeye abatuye i Kinshasa, kuko ntibazi abakihashyize n’igihe bakihahyiriye, ndetse bakeka ko cyaba cyahagejejwe n’abahashaka amakuru mu buryo bwo kuneka.

Bitewe no kutakimenyaho amakuru, abatuye i Kinshasa batangiye kucyangiza gusa amakuru mashya aturukayo avuga ko ubuyobozi bw’umujyi bwashyizeho abantu bo kukirinda, kugeza igihe ba nyiracyo bazagitwarira.

Inkingi nk’iyi zigeze kuboneka na none mu bice bitandukanye by’Isi mu mpera z’umwaka w’2020; harimo iyabonetse mu butayu bwa Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje kubura nyuma y’iminsi ine ndetse n’indi yabonetse muri Romania na Turkiya.

Izi nkingi zose uzizana ntabwo amenyekana ndetse n’uzitwara ntabwo aba azwi, ikaba ari yo mpamvu ishimangira ko ari amayobera. Ariko kandi abemera ibivejuru ndetse n’umuryango wa Illuminati, bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano.

Muri iyi myaka ibiri ni ubwa kabiri muri RDC hamanutse ikintu kidasanzwe, kigahuruza imbaga nyamwinshi, kuko na tariki ya 24 Kanama 2020 muri Teritwari ya Buta mu Ntara ya Bas-Uele haguye ikindi cyuma kijya kumera nk’icyogajuru.

Iki cyuma cyaguye muri Buta muri Kanama 2020

Iki cyuma cyakuruye impaka nyinshi, bamwe bemeza ko cyakoraga ubutasi, abandi bavuga ko gisakaza interineti mu duce tw’icyaro. Byaje kumenyekana ko ari icya Google/Loon gishamikiye kuri Google, kikaba cyarasabwe kujya kugikuraho habanje ubwumvikane na Leta ya RDC.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa