skol
fortebet

Menya byinshi kuri Josh umupadiri w’imbonekarimwe ku isi ufite umugore n’abana 3[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Buri gitondo saa kumi zurukerera I Dallas padiri Josh ajya mu miisa ya twibature amaze kunywa ikawa ye,agaterera ijisho kubana be aho baryamye yarangiza agasoma umugore we akamusezera agafata imodoka ye no mu mihanda y’amajyaruguru ya Dallas akigira ku kiLiziya.

Sponsored Ad

Mu isi y’idini Gatulika impaka ku gutunga abagore kw’abapadiri zabaye ibindi kuva Brazil kugera I Vatican,Joshua Whitfield ni umwe mubo imbonekarimwe “umupadiri ufite umugore”

Iri dini risaba abapadiri kudashaka kuva mu myaka ya kera cyane aho babyita “Impano ya Roho” ituma abagabo biha kiliziya bo ubwabo,ariko uko abapadiri bagendaga bakomeza kuba iyanga mu bice by’isi,imwe mu miryango ya kiliziya yatangiye kubona ko aricyo gihe cyo gusubiramo iri hame.

Mu nkuru twabagejejeho kuwa gatatu nyirubutungane Papa Francis yasohoye inyandiko yari itegerejwe na benshi kubera impaka kuri iyi ngingo y’abappadiri n’abagore,Ariko munyandiko ya paje 32 ntiyigeze ahingutsa ijambo ryerekeza kuri iyo ngingo ivuga ko abagore bagirwa abadiyakoni n’abafite abagore bakaba abapadiri.

Mu mwaka wa 1967 Papa Paul wa gatandatu yanditse ati “ni ikimenyetso cya roho y’intwari ni uguhamagarirwa urukundo rwuzuye rwa yezu n’urusengero rwe”

Uyu mugabo Josh afite umuryango w’umugore n’abana 4 akaba umupadiri ukunzwe n’abagize paruwasi I Dallas yitiriwe mutagatifu Rita,ubuzima bwe abubamo mu isi ebyiri,Atura igitambo cya misa,agatanga penetensiya ariko kandi ajyana umuhungu we kwiga karate,agashishikariza umukobwa we mukuru gukunda umukino wa Baseball.

Yavuze ko ngo ari(Acclestiacal Zoo Exibit) umuryango muto cyane w’abapadiri bafite abagore yewe kiliziya gatulika itanazi ko ubaho.ariko imbere mu kiliziya mutagatifu Rita ni padiri Josh

Yagize ati “akazi kange ni ugukora ibyo musenyeri yanshinze nkabikora neza uko nshoboye”yabitangarije mu kiganiro n’umunyamakuru mu biro bye byuzuyemo ibitabo,amafoto y’umugore n’abana be,abyigana n’aya ba Papa n’izindi ntwari za kiliziya.

Abashakashatsi bavuze ko hari abapadiri nka Josh bagera hafi ku 125 muri Amerca yose bishoboka ko bagera mu Magana ku isi hose impamvu y’ibi ni imwe ni ibura ry’abapadiri.

Muri Amerca honyine abapadiri bagabanutseho abarenga 1/3 kuva mu mwaka wa 1970,bageze munsi y’abapadiri 37000 muri 2018 nubwo umubare w’abatuye America b’abanya gatulika wo wazamutse ukava kuri miliyoni 54 ukagera kuri miliyoni 74.

Ku isi hose umubare w’abapadiri ntuva aho uri ngo uzamuke cyangwa umanuke mu myaka 50 ishize nyamara umubare w’abakristu wo wikubye 2 ugera kuri miliyari 1.3

Josh ati “Abenshi mu bapadiri bashatse nkange bihererena ibi bidasanzwe nanjye nasanze bigoye kubyumva ni nkaho usanga byanduza ubwiza bw’ubugatulika.kiliziya itekereza muburyo bwa theolojiya si ubw’umuryango w’abaturage cyangwa uburyo bwa politiki kugirango ikomeze kumera neza".

Josh ni umugabo utuje cyane usanga akenshi avuga ko ababazwa no kutabonera abana be umwanya uhagije uyu mugabo w’imyaka 41 yabaye padiri mu mwaka wa 2012 ubwo mu 1980 Papa Paul wa kabiri yashyiragaho itegeko ryemerera abavugabutumwa bahinduye idini bakaba abanya gatulika kuba basaba amahirwe yo guhabwa imyanya yo kwigisha muri iri dini Joah avuga ko ari ibintu bifata imyaka myinshi cyane nyuma y’ibazwa n’ibizamini byinshi gusa aba bahinduwe ngo abagore babo bapfuye ntibemerw gushaka undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa