skol
fortebet

Mu ishyamba rya Kibira habonetse indi mirambo y’abantu 12 bakekwaho kuba abasirikare b’u Burundi,abaturage bahegereye batangiye guhunga

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu ishyamba rya Kibira, ahaherera mu giturage cya Gafumbegeti muri Komine ya Mabaye mu Ntara ya Cibitoke, habonetse imirambo y’abantu 12 bambaye impuzankano isa n’igisirikare cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Sos Media yatangaje ko abaturage baho bayibwiye ko iyi mirambo yabonetse nyuma y’uko mu minsi ine ishize, muri Gafumbegeti huvikanye urusaku rw’amasasu. Abayibonye kandi bavuga ko imwe muri yo yari iziritse.

Ubwoba ni bwinshi ku batuye muri aka gace, abegereye ishyamba bo ngo bakaba batangiye kuhimuka.

Mabayi yakunze kuvugwamo umutekano muke uturuka muri iri shyamba rya Kibira, bivugwa ko ricumbikiye imitwe irwanya irwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD nka Red Tabara.

Tariki ya 17 Ugushyingo 2019, ibirindiro by’ingabo z’u Burundi muri Mabayi byagabweho igitero n’abitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Kibira. Icyo gihe abasirikare bagera muri 38 bahasize ubuzima.

Byageze mu matariki 20 muri uko kwezi bivugwa ko hari abandi basirikare 100 baburiwe irengero. Umutwe uvuga ko uharanira impinduramatwara mu Burundi, FRB-Abarundi, watangaje ko ari wo wabikoze.

Abasirikare b’igihugu cyu Burundi biciwe mu gitero cyagabwe mu ishyamba rya Kibira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa