skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye bakurura ikibumbano cya Perezida Museveni mu mujyi rwagati[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo babiri nyuma y’uko bagaragaye mu mihanda y’Umurwa Mukuru Kampala bakurubana ikibumbano cya Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni.

Sponsored Ad

Aba bagabo babiri umwe witwa Luta Ferdinand na mugenzi we, Nsereko Asharf batawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021. Biregura imbere ya Polisi ya Uganda bavuze ko ari impirimbanyi zishaka impinduka mu mibereho y’Abanya-Uganda.

Bavuze ko Museveni yagaragaje uburiganya mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama 2021.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala yabwiye BBC ko aba bagabo batawe muri yombi, kuri ubu bakaba bari gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Kuva Museveni yatorerwa kongera kuyobora Uganda bamwe mu baturage b’iki gihugu biganjemo urubyiruko bakomeje kugaragaza ko batabyishimiye cyane ko abenshi muri bo bari bashyigikiye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we ukomeje kuburana agaragaza ko yibwe mu matora.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa