skol
fortebet

Rurageretse hagati y’u Bufaransa n’abana ba Kabuga

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Rurageretse hagati y’u Bufaransa n’umuryango wa Kabuga Félicien ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umwe mu b’imbere bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho abana be bashinja ubutegetsi bw’u Bufaransa guhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu bavuga ko afite ibibazo byo mu mutwe n’izindi ndwara kandi ko kumufunga bishobora kumuhitana.

Sponsored Ad

Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko ashinjwa n’abashinjacyaha ba Loni icyaha cya jenoside no gushishikariza gukora jenoside. Arashinjwa kuba yarahaye intwaro imitwe yitwara gisirikare yahitanye abantu basaga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 mu 1994. Ibyo aregwa ariko byose arabihakana.

Ari muri gereza ya Paris kuva ku itariki 16 Gicurasi ubwo abapolisi binjiraga aho yari yihishe mu nkengero z’umurwa mukuru, bigashyira akadomo ku muhigo wari umaze imyaka 26. Biteganyijwe ko Urukiko rwo mu Bufaransa ruzafata icyemezo cyo kumwimurira mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ejo tariki 3 Kamena.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango we ukaba warikomye igihugu cy’u Bufaransa ugishinja kwirengagiza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abana be 11 ryagize riti: “Mu myaka yashize yakusanyije indwara nyinshi: diyabete, hypertension ndetse no guta umutwe cyane.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu mwaka ushize yagize n’ikibazo cy’indwara ya colectomy ifata amara, ndetse ko ubuzima bwe bukeneye kwitabwaho no gukurikiranirwa hafi nk’undi muntu wese ugeze mu za bukuru ufite intege nke. Bongeraho ko kuva yafungwa amaze guta ibiro byinshi kandi yarushijeho guta umutwe.

Ku itariki ya 27 Gicurasi, Urukiko rwa Paris rwanze ubusabe bw’abunganizi be mu mategeko bwo kumurekura agakurikiranwa adafunze kubera ko bishobora guteza umwuka mubi mu Banyarwanda baba mu Bufaransa, kandi ko nta cyizere ko Atari gucika bitewe n’ubufasha yahawe n’umuryango we kiugirango adatabwa muri yombi mu myaka 26 yose ishize.

Kabuga akaba ari umwe mu Banyarwanda bahigwaga kurusha abandi, yarashyiriweho miliyoni 5 z’Amadolari ku makuru yose yageza ku ifatwa rye, kugeza ubwo inzego z’ubutasi z’u Bufaransa, u Bwongereza, n’u Bubiligi zimukurikiranye zikamusanga mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’inkengero za Paris.

Mu itangazo ryabo, abana be bavuga ko gufunga se n’ibibazo by’uburwayi afite ari nko guhakana uburenganzira bwe bw’ibanze bwa muntu, bakaba basaba ubufasha bwo guhagarika ifungwa rye bavuga ko rishobora kumuhitana.

Col. Eric Emeraux ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha muri Polisi y’u Bufaransa avuga ko Kabuga yari umuntu wa kabiri inyuma ya Osama Bin Laden mu bantu bashakishwaga kurusha abandi ku Isi.

Kabuga akaba yarafashwe nyuma y’aho Igipolisi cy’u Bwongereza cyari kimaze kumenya ko umwe mu bana ba Kabuga buri gihe yavaga mu Bwongereza akajya mu Bubiligi no mu Bufaransa nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Financial Times.

Bifashishije ikoranabuhanga rya telefone bakurikirana ingendo z’uyu mwana we, i Asnières-sur-Seine, aho Kabuga yafatiwe, bakurikirana n’abandi bantu bo mu muryango we bahagendaga birangira bamugezeho.

Ibitekerezo

  • Ubwo se baratera nde imbabazi? Imihoro yatumije se yubahirizaga ubuhe burenganzira cg yarazi ko ari inzoka agiye kwicisha??? Baratera umujinya gusa. Bamuzane mu Rwanda ahubwo maze basarire rimwe

    Ariko n’abatutsi bicwaga harimo impinja,abasaza n’abarwayi kandi ntibahawe amahirwe yo kurokoka!Ayo ni amatakirangoyi!Agomba kuryozwa ibyo yakoze yaba arwaye cg ashaje ntibikuraho ko ari umwicanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa