skol
fortebet

Umugabo yarokotse urupfu nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umugore w’umuturanyi we

Yanditswe: Saturday 11, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Kenya, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, akaba ari umukozi wa West Kenya Sugar Company Ltd, yarokotse urupfu ku wa kane, tariki ya 9 Nyakanga, nyuma yo gufatwa akora imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuturanyi we.

Sponsored Ad

K24 dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabereye mu kigo cy’ubucuruzi cya Tangakona kiri i Nambale, mu Ntara ya Busia ho muri Kenya.

Abaturage bayobowe n’umucuruzi Cristiano Mbuya, bavuze ko umugabo w’uyu mugore, umumotari, yavuye ku kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubwo uwo bashakanye, ufite imyaka 18 y’amavuko, yabonwaga yinjira mu rugo rw’umuturanyi.

Abaturanyi bari baketse ko umwangavu yishora mu busambanyi aca inyuma uwo bashakanye kubera ko umugabo we yari aherutse kubyinubira avuga ko umufasha we yakinaga hirya no hino mu bandi bagabo.

Bamwe mu baturanyi babonye umugore w’uyu mugabo yinjira mu rundi rugo bavuga ko ari umukunzi, aho bamwe bahamagaye uyu mugabo bamumenyesha ko uwo bashakanye “yagiye kumuca inyuma”.

Umugabo w’uyu mugore, ufite imyaka 20, n’uburakari bwinshi, yahise yihutira kujya mu rugo maze ahita yerekeza mu nzu yavuzwe umugore we yari ari, aho yasanze umugore we yambaye ubusa mu buriri n’umukunzi we, ukora akazi k’ubuzamu mu ruganda rw’isukari ruhereye mu burengerazuba bwa Kenya.

Uyu musore wari witwaje intwaro gakondo nto, bivugwa ko yakusanyije abo bombi maze atangira kubakubita ku buryo butunguranye buri umwe. Induru y’umugore we warimo akubitwa yakuruye abaturanyi, bageze aho bahita babimenyesheje abapolisi

Abashinzwe umutekano baraje maze bajyana uyu mugore n’umukunzi we kuri sitasiyo ya Polisi ya Nambale kugira ngo babazwe ibyabaye.

Umugabo w’uyu mugore yatunguwe no kubona ababyeyi be bamwihakana, bakavuga ko bazi gusa ko umukobwa wabo ari umugore w’uwo mukunzi we, ko ariwe mugabo we bazi aho kuba uwo musore w’imyaka 20. ati:

KK (umukunzi w’umugore) ubusanzwe yoherezaga ababyeyi b’umugore wanjye Ksh1 000 buri gihe, mugihe njye nashoboraga kubohereza Ksh200 gusa mugihe runaka. None bambwiye ko bazi KK nk’umugabo w’umugore wanjye ko njye batanzi. Ndumiwe kuko nakurikije imigenzo gakondo ya Luhya kugirango nshobore kurongora umufasha wanjye.

Abaturage bo muri ako gace bamaganye ibyabaye, basaba abagabo bakora hafi y’urwo ruganda rukora isukari rwo mu Burengerazuba bwa Kenya kwirinda kwiruka no gushuka abagore babo. Umwe mu bagabo batuye muri ako gace yagize ati:

Bavandimwe bacu bo muri Kabras, turabasaba kubahiriza ishyingiranwa ryacu, iyo mugeze muri uyu muryango mu izina ryo gukorera uruganda rukora isukari mu burengerazuba bwa Kenya. Turabizi ko bamwe muri mwe bakize kuturusha, ariko mutwubahe, kandi mwirinde kwiruka muhiga abagore bacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa