skol
fortebet

Umugore yishe abana 4 mu bana be 6

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2020, abapolisi i Naivasha bataye muri yombi umugore w’imyaka 42 nyuma yo kwemerera inshuti ye ko yiyiciye abana be bane.

Sponsored Ad

Raporo zerekana ko abo bana bane (abakobwa batatu n’umuhungu umwe) babanje kurogwa na nyina mbere yo kubaniga kugeza bapfuye.

Nyina w’abana batandatu yemereye inshuti ye ko yakoze ayo mahano, nayo ntiyazuyaza ihita ibimenyesha igipolisi, bituma atabwa muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Naivasha, Samuel Waweru yemeje ibyabaye, yongeraho ko ukekwaho icyaha ari mu maboko ya polisi. Waweru yagize ati:

Ushinjwa yabanje kubwira inshuti ye ko abana be binjiye mu bitaro bya Naivasha Sub-County bafite ububabare bwo mu gatuza mbere yo kwatura nyuma y’amasaha make akamwemerera ko yabanize.

Abo bana uko ari bane nyina yabanigiye mu cyumba cy’uruganiriro (Salon) mbere yuko abajyana mu cyumba baryamamo mu gitondo, yarangiza agahita ahunga. Babiri mu bana be batandatu nti bari bahari igihe ubwicanyi bwakorwaga.

Umupolisi wagize uruhare mu iperereza yavuze ko “Ukekwaho icyaha yasimburanaga aniga abo bana uko ari bane maze aryama mu nzu imwe kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo ubwo yavaga mu rugo”.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Naivasha, yavuze ko bakomeje iperereza kugira ngo bamenye icyateye iyicwa ry’abana bato.

Yongeyeho ati: “Turi mu ntangiriro z’iperereza kandi kuri ubu, ntidushobora gutangaza amakuru arambuye”.

Ibitekerezo

  • Nubwo bitavuzwe,agomba kuba yabahoye ko yishakiraga kubana n’uwo mugabo nta kibazo cy’abana yabyaranye n’abandi.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa