skol
fortebet

Umuhungu wa Uhuru Kenyatta yishe amabwiriza ya Coronavirus ajya kwirebera umukunzi we

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ikintu kitari cyiza aherutse guhura nacyo ku muhungu we, Muhoho Kenyatta, mu rugendo rw’umuryango baherutse gukorera i Mombasa.

Sponsored Ad

Perezida Kenyatta n’uburakari bwinshi yatangaje ko umuhungu we atubahirije amategeko yashyizweho na guverinoma ye kugira ngo hakumire ikwirakwizwa rya Coronavirus, anyerera abaca mu rihumye kugira ngo abonane n’umukunzi we.

Mombasa ni intara ya kabiri iyoboye umubare w’ubwandu kandi ikaza ku isonga mu mpfu zatewe na Covid-19.

Perezida Kenyatta yavuze ko yagombye gucyaha umuhungu we kubera icyo gikorwa cy’uburangare cyashoboraga gushyira mu kaga abageze mu za bukuru bo mu muryango. Perezida acyaha umuhungu we Muhoho Kenyatta, yagize ati:

Nibyo, wasohotse. Wishimishije. Nyogokuru wawe afite 80 irenga. Byagenda bite se haramutse hari ikintu kibaye kuri nyogokuru wawe? Wabana ute na byo? Kubera ko ushaka kubona umukunzi wawe?

Perezida yakomeje yibutsa ko gukumira izindi ndwara ari inshingano z’umuntu ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa