skol
fortebet

Umukobwa na Mama we barwanye inkundura bapfa umukunzi

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa na nyina batatangajwe amazina, bakomoka muri leta ya Anambra muri Nigeria, baherutse kurwana inkundura bapfa umugabo nyuma yuka bisanze umuwo mugabo abatereta bombi.

Sponsored Ad

Nk’uko raporo ya Edujandon ibitangaza, ngo iyi mirwano yatangiye igihe umugore afata umukobwa we ari kumwe n”umugabo mu cyumba kandi nawe basanzwe bakundana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe ari umukiriya muri resitora y’uyu mugore ku isoko rya Ochanja, hafi ya Onitsha, aho umukobwa we na we afasha nyina.

Umuturanyi waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ibibazo byatangiye igihe uyu mukobwa yatangiraga gukundana n’umugabo uzwi ku izina rya ‘Oga Dubai’. Ati: “Ntabwo yari azi ko nyina n’uriya mugabo ‘[ Oga Dubai’ bari basanzwe bakundana rwihishwa.”

Umubyeyi ngo yabanje gutuza atekereza ari ubucuti busanzwe ubwo umugabo yagarukaga muri Resitora. Akinjira umukobwa yaramwegereye aramuhobera aramusoma biratinda. Umubyeyi yahise asimbukira umukobwa we barafatana bararwana, umugabo yajyaga atumira umukobwa iwe.

Rimwe umubyeyi yakurikiranye umukobwa we mu rugo rw’umugabo asanga koko barakundana mu ibanga ntiyasakuza. Umugore yongeye gusemburwa ababonye basomana maze umugore atangira gukubita umukobwa we, umukobwa yirwanaho maze aciraho imyenda nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa