skol
fortebet

Umunyeshuri w’umukobwa yafatanywe imbunda ku ishuri agiye kurasa umwarimu wafashe umukasi akamwogosha umusatsi

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umukobwa uri mukigero cy’imyaka 17 y’amavuko yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pisitori agiye kurasa umwarimu wamwogoshe akamuca uruhara mu mutwe.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’umunyeshuri yafashwe ubwo yari yinjiye mu ishuri afite iyi mbunda mugikapu yayivanze n’amakayi.

Kugirango uyu mukobwa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umunyeshuri bicarana ku ntebe imwe, wavuze ko uwo bigana afite ikintu kimeze nk’imbunda.

Bakimara gukeka ko uyu mukobwa afite imbuga bahise bitabaza ubuyobozi bw’ikigo, buje gusaka yambunda bayisanga mu gikapu cy’uyu mukobwa.

Uyu munyeshuri wo mugihugu cya Nigeria yahise ashyikirizwa polisi itangira kumuhata ibibazo , abazwa aho yakuye iyo mbunda nicyo yagombaga kuyimaza ku ishuri.

Uyu mukobwa yatangaje ko iyi mbunda yari yayizanye ashaka kurasa umwarimu umwigisha, avugako impamvu yashaka kumurasa ari uko yamwogosheye umusatsi akamucamo uruhara mu mutwe.

Kuri ubu uyu munyeshuri arafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda muburyo bunyuranyijwe n’amategeko no gushaka kwica umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa