skol
fortebet

Umwuka mubi hagati y’Ubwongereza n’Ubushinwa kubera Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Kuba Ubwami bw’u Bwongereza bushinja Ubushinwa kuba bwarabarangaranye bugatuma amahanga agerwaho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, bukaba bushaka akayabo k’amafaranga ku Bushinwa nk’icyiru, bitaba ibyo hakitabazwa inkiko mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Icyiru u Bwongereza bushaka kibarirwa muri miliyari 351 z’amayero, zirenga tiliyari 360 z’amafaranga y’u Rwanda, ahuye n’igiciro cy’ibyo ubu bwami buri gutakaza mu guhangana n’iki cyorezo.

Abayobozi bakuru mu Bwongereza 15 barimo n’mwungiriza wa Minisitiri w’Intebe, Damian Green bandikiye Minisitiri w’Intebe Boris Johnson bamusaba ko ibi bihugu byombi byasubira mu by’umubano wabyo, u Bushinwa bukishyura.

Isuzuma ryakozwe rigaragaza ko ibihugu biri mu Muryango w’ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi (G7) byahombye byibuze tiliyari 3.2 bitewe n’iki cyorezo. Ngo ibi byose ntibyari kubaho iyo u Bushinwa buba inyangamugayo, bukavuga ukuri kuri iki cyorezo cyagaragaye mu mpera za 2019 nk’uko Daily Mail yabitangaje kuri uyu wa 5 Mata 2020.

Aba bayobozi bavuga ko bitewe n’amakuru y’impamo batari bafite, ingendo z’indege ziva muri Wuhan zijya mu Bwongereza, u Bwongereza na Wuhan zarakomeje, u Bushinwa burebera kandi bwari buzi ibiri kubera muri uyu mugi wagaragayemo umurwayi wa mbere wa Coronavirus. Aya ngo ni andi makosa yakozwe habayeho kwirengagiza amahame mpuzamahanga ku bijyanye n’ubuzima.

Iri tegeko mpuzamahanga risaba ibihugu gutanga amakuru yuzuye ku byorezo byose byagaragaye.

Ibiro bya Ambasade y’u Bushinwa mu Bwongereza biherutse gutangaza ko ibitekerezo by’aba bayobozi bitaturutse ku rwego rubifitiye ububasha mu gihugu, cyane ko iki gihugu gishimirwa uruhare cyagize, gukora iyo bwabaga mu guhangana n’iki cyorezo.

Byabanje kuvugwa ko Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa yatangaje ko hari icyorezo cya Coronavirus ikerewe gusa yakoze ibishoboka byose ngo ihangane n’iki cyorezo imbere mu gihugu, ubu ikaba imaze kugicogoza ku kigero kirenga 93%.

Impundenge z’iki cyorezo zisigaye ku bindi bihugu ku Isi byiganjemo ibihangange nk’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’ibindi, biri kugaragaramo umubare munini w’abandura n’abapfa, amafaranga ashorwa mu guhangana n’iki cyorezo nayo arushaho kuba menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa