skol
fortebet

Amerika yashinje Uburusiya kuba inyuma y’urupfu rwa Navalny

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Alexey Navalny, umunyapolitiki akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin yapfuye aguye muri gereza kuri uyu wa gatanu, ku myaka 47 y’amavuko.

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe igorora mu Burusiya rwatangaje ko icyateye urupfu rwa Navalny warimo gukora igifungo cy’imyaka 19 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubuhezanguni, kikirimo gukorwaho iperereza.

Visi perezida w’Amerika, Kamala Harris, mu nama yiga ku mutekano arimo i Munich mu Budage yatangaje ko aya makuru abaye ari impamo, ubutegetsi bw’Uburusiya ari bwo bwaba buri inyuma y’uru rupfu.

Yagize ati: “Tumaze twese kubona amakuru ko Alexey Navalny yaba yapfiriye mu Burusiya. Iyi, birumvikana ni inkuru mbi turimo kugerageza kumenya neza. Nifatanyije mu kababaro n’umuryango we harimo n’umugore we Yulia turi kumwe none. Kandi biramutse byemejwe, iki kiraba ari ikindi kimenyetso cy’ubugome ndengakamere bwa Putin. Icyo batubwira cyose, mubimenye neza, Uburusiya ni bwo bubiri inyuma.”

Bwana Alexey Navalny yari impirimbanyi yiyemeje kurwanya ruswa ivugwa mu nzego z’ubugetsi bwa Perezida Vladimir Putin, ndetse yatangije imyigaragambyo simusiga yo kwamagana ubwo butegetsi.

Urwego rushinzwe amagereza mu Burusiya rwatangaje ko kuri uyu wa gatanu yumvise atameze neza nyuma ya siporo, ndetse ahita atakaza ubwenge.

Abategetsi b’uru rwego bavuze ko imbangukiragutabara-ambulance yahageze, bagerageza kumugarurira ubuzima, ariko biranga arapfa.

Umuvugizi wa Perezidansi y’Uburusiya Dmitry Peskov yavuze ko Perezida Putin yamenyeshejwe iby’urupfu rwa Navalny kandi urwego rushinzwe amagereza ruza gusuzuma iby’urupfu rwe hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko.

Umuvugizi wa Navalny, Madamu Kira Yarmysh, abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko itsinda ry’uyu munyapolitiki ryari ritarabona amakuru yemeza iby’uru rupfu. Yongeraho ko umunyamategeko we ari mu nzira yerekeza mu mujyi yari afungiyemo.

Navalny yari afunzwe kuva mu kwa Mbere kwa 2021, ubwo yasubiraga i Moscou nyuma yo kwivuriza mu Budage uburozi yari yarozwe yavugaga ko Kremlin – perezidansi y’Uburusiya ari yo yari ibiri inyuma.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, yaharaniraga kurwanya ruswa yamunze inzego za leta, ndetse yateguye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubutegetsi bw’Uburusiya, kandi yaniyamamarije imyanya mu butegetsi.

Nyuma y’aho, yakatiwe ibihano n’inkiko ubugira gatatu, ariko ibyo byose yarabihakanye, avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Nyuma gato y’uko urupfu rwa Navalny rutangajwe, ikinyamakuru SOTA cyo mu Burusiya kibinyujije ku muyoboro wacyo ku mbuga nkoranyambaga, cyasangije amashusho y’uyu munyapolitiki bivugwa ko yafashwe ejo hashize ubwo yari mu rukiko.Muri ayo mashusho, Navalny agaragara ahagaze kandi aseka, atebya n’umucamanza.

Mu kwezi kwa 12 ni bwo Navalny yimuwe muri gereza yo rwagati mu Burusiya, ajyanwa mu yindi gereza icunzwe kurusha izindi mu gihugu iherereye hejuru y’umurongo mbariro wa nyuma usatira impera y’isi ya ruguru – Arctic Circle.

Abamushyigikiye bamaganye uko kwimurirwa mu mujyi wa Kharp, uri mu birometero birenga 1,900 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Moscou, ibyo bafashe nk’ukundi kugerageza gucecekesha Navalny.

Mu Burusiya buyobowe na Putin, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze gucika intege biturutse ku makimbirane hagati y’amatsinda cyangwa se bagahunga nyuma yo gufungwa, kugerageza kurogwa cyangwa se irindi kandamizwa rikabije.

Nyamara Navalny we yarushagaho gukomera ndetse agera ku isonga ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi binyuze mu muhate we, n’uburyo yari asobanukiwe neza ukuntu imbuga nkoranyambaga zafasha mu kugamburuza inigwa ubutegetsi bukorera ibitangazamakuru byigenga.

Yahuye na buri ngorane – byaba ibitero yagabwagaho, gufungwa cyangwe se amarozi – mu rugamba rwe yarwananaga ubwitange bwinshi, ahanganye n’akaga kenshi. Ibyo ni nabyo byamuteye gufata icyemezo cyo kuva mu Budage agasubira mu Burusiya bimuviramo gufungwa.

Ubwo perezida Putin yoherezaga ingabo gutera Ukraine mu kwa Kabiri kwa 2022, Navalny yamaganye iyi ntambara yivuye inyuma, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yari muri gereza ndetse no mu gihe yabaga yitabiriye amaburanisha mu rukiko.

Mu kwezi kwa Gatatu kwa 2023, filimi mbarankuru yiswe Navalny, igaruka ku buzima bwe, uburyo yari agiye guhitanwa n’uburozi n’uko yasubiye i Moscou, yatsindiye igihembo cya Oscar nka filimi mbarankuru yahize izindi.

Mu kwakira iki gihembo, David Roher wayoboye iyi filimi yagize ati: “Alexei, isi yose ntiyibagiwe ubutumwa bwawe bw’ingirakamaro kuri twe twese: ntitugomba gutinya guhangara abanyagitugu n’ubutegetsi bw’igitugu aho buhingutsa umutwe hose.”

Bwana Alexey Navalny yavukiye i Butyn, agace kari mu birometero 40 uvuye i Moscou mu kwa Gatandatu kw’1976. Muw’1998 yabonye imyamyabumenyi ya kaminuza mu by’amategeko yavanye kuri Kaminuza yitwa People’s Friendship University mu Burusiya.

Mu wa 2010, yitabiriye amahugurwa nkarishyabwenge kuri kaminuza ya Yale muri Amerika.Asize umugore n’abana babiri – umuhungu n’umukobwa.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa