skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu Perezida Ndayishimiye yanze kugirana amasezerano n’u Rwanda yo guhana abanyabyaha

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hagiye hanze ibaruwa yandikiye uwari Minisitiri w’Intebe,Alain Guillaume Bunyoni,amubwira ko badashobora gusinyana n’u Rwanda amasezerano yo guhererekanya imfungwa kuko Abarundi benshi babigenderamo kuko bakoze jenoside.

Sponsored Ad

Iyi baruwa yanditse tariki 06 Nyakanga 2022,Perezida Ndayishimiye yandikiye uwahoze ari ministri w’intebe Alain Guillaume Bunyoni amusaba kutazemera amasezerano n’u Rwanda yo guhanahana abakekwaho ibyaha.

Ndayishimiye yagize ati: "Tugomba kwerura tukababwira ko twanze gusinya aya masezerano ashobora gutwara Abarundi benshi bari mu ishyaka ryacu benshi no muri Frodebu,ubu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya jenoside.

Uyu yavuze ko gusinya ayo masezerano byaba ari ukwiyahura kuko ngo byashyira mu mazi abira abo muri CNDD FDD n’inshuti zabo bagatabwa muri yombi n’u Rwanda.

Yakomeje abwira uwo Minisitiri w’Intebe ko bagomba gutsemba ko nta masezerano bagomba gusinyana n’u Rwanda mu guhererekanya abanyabyaha, kuko bakekaga ko u Rwanda rwabasaba abanyabyaha bakoze jenoside mu Rwanda bihishe mu Burundi ndetse banakomeye.

Mu minsi yashize abategetsi bo mu Burundi bakomeje gushinja u Rwanda ko rwanze kubaha abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015 nyamara aba barundi aribo banze ko impande zombi zisinyana amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.

Aba bakomeje kuvuga ko bagerageje kwegera u Rwanda ngo ikibazo kirangire mu mahoro ariko ngo u Rwanda rubabera umuturanyi mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa