Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatewe agahinda nibyo kiri gushinjwa muri RDC
Yanditswe: Friday 23, Feb 2024
Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyavuze ko cyababajwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko cyohereje ingabo zacyo muri Congo kubera gushaka kwiba amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu.
Mu itangazo iki gisirikare SANDF cyashyize hanze,cyavuze ko cyababajwe n’ibi birego by’abakoresha urubuga rwa X.
Cyagize kiti “SANDF yatunguwe kandi ibabazwa n’ibyavugiwe ku rubuga X ko kohereza abasirikare bayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije inyungu z’ubucuruzi kandi gufitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.”
Iki gisirikare cyasobanuye ko aya makuru agamije guhindanya izina ryacyo ndetse na guverinoma ya Afurika y’Epfo yafashe icyemezo cyo kohereza aba basirikare.
Afurika y’Epfo yatangiye kohereza abasirikare bayo mu burasirazuba bwa RDC tariki ya 15 Ukuboza 2023.
SANDF yavuze ko bagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu.
Ibitekerezo
Ahubwo abashinja SADEC nibo bayiba kuberako babuze ukobayiba kubera SADEC ibabuza kunyiba, SADEC nikomeze akazi kokurwanya abanzi ba DRC kuko ifiti mushingano zayo.