skol
fortebet

Israel iri kotsa igitutu António Guterres ngo ave ku nshingano zo kuyobora Loni

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Israel yasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni Guterres António kwegura ku nshingano kuko ngo yananiwe inshingano.

Sponsored Ad

Byasabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Katz Israel avuga ko akwiriye kuva muri izi nshingano, kubera uruhare umuryango ayoboye ukekwaho mu gitero Hamas yagabye kuri iki gihugu.

Ni nyuma y’uko umwaka ushize mu Kuboza,Israel ishinje Loni kugira uruhare mu gitero Umutwe wa Hamas wabagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2024, ari na byo byatangije intambara iri kubera muri Gaza kugeza n’ubu igikomeje.

Katz avuga ko Loni itigeze igira uruhare mu kugaragaza ubushake bwo guhagarika intambara, ahubwo ngo abakozi bayo bijanditse muri iyi ntambara ku ruhande rwa Gaza.

Ni mu gihe Israel yasabwe ibimenyetse ku byo ishinja UN ikabibura , icyakora ikinyamakuru The New York Times giherutse gutangaza ko hari raporo y’ibanga ya Israel cyabonye igaragza ko uyu muryango w’abibumbye wagize uruhare mu gitero cyatangije intambara cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa